Miss Africa USA: Cap Vert ni yo yegukanye ikamba umunyarwandakazi ataha amaramasa –Amafoto

Umuco - 17/11/2016 12:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Africa USA: Cap Vert ni yo yegukanye ikamba umunyarwandakazi ataha amaramasa –Amafoto

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori byo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga mu ba nyafurika batuye muri iki gihugu. Umunya Cap Vert ni we wegukanye iri kamba naho umunyarwandakazi wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ataha amara masa dore ko nta gihembo yatahanye.

Ibi birori byabereye muri Havard University iherereye mu mujyi wa Washington DC, umunya Cap Vert, Nereida Lobo aba ari we wegukana iri rushanwa ahize abandi bakobwa bose bari aho uburanga n’ubuhanga. Uwabaye uwa kabiri ni Miss Guinea Mah camara, uwa gatatu aba Miss Cameroon Alma Jam, uwa kane aba Miss Ghana Stacey Gyamfi na ho uwa Gatanu ari nawe wa nyuma mu bahembwe aba  Miss Congo Brazaville Maeva Ikias.

mutesi esthermutesi esther

Mutesi Esther wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashige kutsindira iri kamba

U Rwanda muri iri rushanwa rwari ruhagarariwe na Mutesi Esther utigeze agira igihembo na kimwe yegukana muri iri rushanwa ryabaye tariki 5 Ugushyingo 2016, uyu mukobwa wari waserukanye umuco w’umunyarwandakazi ntabwo yigeze ahirwa n’iri rushanwa mu gihe umwaka ushize iri rushanwa umunyarwandakzi wari waryitabiriye ari Gasaro Grace wabaye nyampinga ukunzwe na benshi .

miss africa usamiss africa usa

Abakobwa bose hamwe bahataniraga ikamba rya Miss Africa USA

Miss Africa USA ni irushanwa rimaze kumenyerwa mu banyafurika batuye muri iki gihugu dore ko baba bashakisha umukobwa uhiga abandi uburanga. Nereida Lobo watsinze aya marushanwa akaba ari umunyeshuri wiga muri iki gihugu cya USA akaba afite imyaka 24 y’amavuko.

miss africa usaBatanu bagombaga kuvamo nyampinga n'ibisonga bye aha bari bamaze kumenyekanamiss africa usaNyampinga amaze kwambikwa ikamba n'ibisonga bye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IMIHIGO UYU MUKOBWA WARI UHAGARARIYE U RWANDA YARI YAHIZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...