Minisitiri w’Ubuzima yahagurukiye guhagarika E-Cigarette/Vape yugarije urubyiruko! Ibyo wayimenyaho

Imyidagaduro - 07/08/2026 4:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri w’Ubuzima yahagurukiye guhagarika E-Cigarette/Vape yugarije urubyiruko! Ibyo wayimenyaho

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye kurushaho guhangana n’imikoreshereze y’itabi rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, rizwi nka E-Cigarette cyangwa Vape, cyane cyane mu rubyiruko.

Dr. Sabin yavuze ko nubwo ikibazo cy’imikoreshereze ya Vape kikiri ku rwego rwo gutangira ugereranyije n’itabi risanzwe, hakenewe gufata ingamba hakiri kare kugira ngo ridakomeza gukwira no guteza ibibazo ku buzima bw’urubyiruko.

Ati: “Biri gutangira ariko tugomba kubihagarika na byo kuko ikibi cyabyo cyo birica, kuko umwotsi uhita ujya mu bihaha. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bijyana na kanseri z’urwungano ngogozi n’ibihaha, abantu babinywa kenshi bageraho ijwi rikagenda, bagakoroboka mu mihogo.”

Electronic Cigarette, cyangwa E-Cigarette, ni akuma k’ikoranabuhanga gashyushya amazi yihariye, akavamo umwuka uzwi nka aerosol, umuntu akawuhumeka.

Aya mazi, azwi nka e-liquid cyangwa vape juice, ashobora kuba arimo ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol na glycerine, ndetse n’ibindi bintu bitewe n’ubwoko bw’igicuruzwa.

Bitandukanye n’itabi risanzwe ritwikwa, E-Cigarette ntitanga umwotsi ukomoka ku gutwika amababi y’itabi. Ahubwo ishyushya amazi arimo ibinyabutabire, bikavamo aerosol ikururwa n’umuntu.

Icyakora, kuba E-Cigarette idatwika amababi y’itabi nk’uko bigenda ku itabi risanzwe, ntibivuze ko aerosol yayo nta ngaruka igira ku buzima.

Igitekerezo cyo gukora igikoresho cyasimbura itabi risanzwe cyatangiye kugaragara mu myaka ya 1960. Umunyamerika witwa Herbert A. Gilbert yagerageje gukora igikoresho cyari kigamije gutanga umwuka ushyushye wasimbura umwotsi w’itabi.

Ariko E-Cigarette igezweho yatangiye kumenyekana cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 2000. Umushakashatsi w’Umushinwa, Hon Lik, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’iki gikoresho.

Mu 2003, Hon Lik yakoze igikoresho cy’ikoranabuhanga cyashyushya amazi arimo nicotine, aho gutwika itabi. Mu 2004, E-Cigarette yatangiye kugurishwa mu Bushinwa, nyuma iza gukwira mu bindi bihugu, cyane cyane muri Amerika no mu Burayi.

Mu myaka yakurikiyeho, ibikoresho bya Vape byagiye bihinduka ndetse haboneka ubwoko butandukanye burimo Vape pens, tank systems, mods, pod systems na disposable vapes, izikoreshwa cyane muri iki gihe.

Mu ntangiriro, E-Cigarette yagiye yamamazwa nk’uburyo bushobora gufasha abantu banywa itabi risanzwe kugabanya cyangwa kureka kurinywa.

Icyakora, ikibazo cyaje gukomera ubwo abantu batari basanzwe banywa itabi, cyane cyane urubyiruko, batangiye gukoresha Vape.

Uburyohe n’impumuro bitandukanye, imiterere y’ibikoresho ndetse n’imbuga nkoranyambaga byagize uruhare mu gutuma ikoreshwa rya Vape rirushaho gukwira mu rubyiruko.

Nicotine iboneka mu bicuruzwa byinshi bya Vape ishobora gutera umuntu kuyiziraho, bigatuma kuyireka bigorana.

E-Cigarette ishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima, cyane cyane ku myanya y’ubuhumekero.

Aerosol iva muri Vape ishobora kuba irimo nicotine, uduce duto tw’ibintu bishobora kugera mu bihaha ndetse n’ibindi binyabutabire bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

Abakoresha Vape kenshi bashobora kugira ibibazo birimo inkorora, kubabara cyangwa gukoroboka mu muhogo ndetse n’ibindi bibazo bijyanye n’ubuhumekero.

Ikindi kibazo gikomeye ni uko nicotine ishobora gutera umuntu kuyiziraho. Ibi bishobora kuba ikibazo gikomeye cyane ku rubyiruko, kuko ubwonko bwabo bukiri mu gihe cyo gukura no kwiyubaka.

Nubwo hari abantu bakoresha E-Cigarette bagamije kugabanya cyangwa kureka itabi risanzwe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rikomeza gusaba ko hakenerwa ubushishozi ku ikoreshwa ry’ibicuruzwa bya E-Cigarette, cyane cyane ku bana n’urubyiruko.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ko ikibazo cya Vape kidategerezwa gukura ngo hatangire gufatwa ingamba. Ahubwo hakwiye gukorwa ubukangurambaga no gushyirwaho ingamba zihamye zo kurinda urubyiruko ingaruka z’ibicuruzwa birimo nicotine.

Ibi bibaye mu gihe E-Cigarette na Vape bikomeje kugaragara mu rubyiruko, aho bamwe babifata nk’ibidafite ikibazo gikomeye kubera ko bitandukanye n’itabi risanzwe.

Ubutumwa bw’inzego z’ubuzima ni uko kuba Vape itandukanye n’itabi risanzwe bidahagije kugira ngo ifatwe nk’itagira ingaruka, bityo hakenewe ubukangurambaga no gufata ingamba hakiri kare, cyane cyane mu kurinda urubyiruko.


Leta y’u Rwanda igiye kurushaho guhangana n’imikoreshereze y’itabi rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, rizwi nka E-Cigarette cyangwa Vape

Minisitiri w’Ubuzima yahagurukiye guhagarika E-Cigarette/Vape yugarije urubyiruko! 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...