Ibinyamakuru
byo muri DRC bivuga ko kuri uyu wa Kabiri aherekejwe n’abantu benshi bamushyigikiye
ndetse n’abunganizi be mu mategeko, Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha n’ubwo
yari yararahiye ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha umucyekaho ibyo byaha.
Mu
minsi yashize, Constant Mutamba yavuze ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha
kubera ko nawe ubwe hari ibyaha akurikiranyweho bityo abacyekwaho ibyaha babiri
batakwiburanisha.
Iyi
ni imwe muri dosiye yagarutsweho cyane muri iyi minsi muri Repubulika ya
Demokarasi ya Congo, ahanini kuko mu gihe gishize uyu minisitiri w'ubutabera
yavuze ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa leta yajya akatirwa
urwo gupfa.
Uyu
Constant Mutamba ashinjwa kunyereza amafaranga menshi ari muri za miliyoni z’amadorali
yari agenewe kubaka gereza mu bice bya Kisangani mu ntara ya Tshopo mu
majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DR Congo.
Mutamba
akekwaho kunyereza kuri miliyoni 39$ zari zigenewe kubaka gereza nshya ya
Kisangani, ashinjwa gutegeka kwishyura amafaranga y'ibanze angana na miliyoni
19$ muri iryo soko ryo kubaka gereza mbere y'uko ryemezwa n'urwego rubishinzwe.
Mutamba atangiye kwitaba ubutabera nyuma y’uko bitorewe n’inteko ishinga amategeko muri DRC bagasanga koko agomba gutangira gukurikiranwa kuri iki cyaha. Kuri uyu wa kabiri, yatangiye kwitaba aherekejwe n’abafana be n’amafirimbi mu kanwa.
Umushinjacyaha avuga ko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yafashe miliyoni 19 z’amadolari mu mafaranga Uganda yishyuye Congo nk’impozamarira ku ntambara yabereye i Kisangani, azishyira kuri konti ya sosiyete yahawe isoko ryo kubaka Gereza y’i Kisangani yitwa Zion Construction SARL. Iyi sosiyete yashinzwe muri Werurwe 2024 ngo nta mukozi igira.
Minisitiri Mutamba avuga ko umushinga wo kubaka iriya gereza uhari kandi biri mu nyungu z’igihugu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.
Avuga ko amafaranga avugwa miliyoni 19 z’amadolari yashyizwe kuri nimero ya konti itagerwaho n’uwatsindiye isoko kandi ko iyo dosiye ifitwe na Minisitiri w’Intebe.
Mutamba avuga ko gereza izubakwa i Kisangani izatwara miliyoni 29 z’amadolari ya Amerika, ikaba ishobora kwakira imfungwa 3000. Imirimo yo kuyubaka ikazakorwa mu gihe cy’amezi 18.
Minisitiri w'ubutabera Constant Mutamba arakekwaho kunyereza miliyoni z'amadorari zari zigenewe kubaka gereza ya Kisangani