Minisitiri w'Uburezi, Kate Bashabe, Zeo Trap mu bategerejwe muri Gen-Z Comedy

Imyidagaduro - 24/08/2026 1:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri w'Uburezi, Kate Bashabe, Zeo Trap mu bategerejwe muri Gen-Z Comedy

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, umunyamideli akaba n’umushoramari Kate Bashabe, umuraperi Zeo Trap ndetse n’umuhanzi Diez Dolla, bari mu bantu bazatanga ibiganiro bitandukanye ndetse bagasabana n’urubyiruko mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizabera i Kigali.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali, aho urubyiruko ruzahurira mu mwanya wo gusetsa, kwidagadura no kuganira ku ngingo zitandukanye zibafitiye akamaro.

Gen-Z Comedy imaze kumenyerwa nk’igitaramo gihuriza hamwe urubyiruko n’abakora umwuga wo gusetsa, ariko kuri iyi nshuro cyateguwe mu buryo bwagutse, aho usibye urwenya hazabamo n’ibiganiro bitandukanye bizatangwa n’abantu bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, ari mu bantu bazaba bafite umwanya wihariye wo kuganiriza urubyiruko.

Azibanda ku ngingo zijyanye n’ibiteganyijwe mu mwaka w’amashuri, ndetse n’ibindi bibazo by’ingenzi urubyiruko n’abanyeshuri bakwiye kwitaho mu gihe bitegura gutangira cyangwa gukomeza amasomo.

Kuba Minisitiri w’Uburezi ari mu bazitabira iki gitaramo bituma Gen-Z Comedy idahagarara gusa ku rwego rw’imyidagaduro, ahubwo ikaba n’umwanya wo kwegera urubyiruko no kuganira narwo ku bibazo n’ibikorwa bibareba.

Umunyamideli akaba n’umushoramari Kate Bashabe na we ari mu bazaganiriza abitabiriye Gen-Z Comedy. Azagaruka ku rugendo rwe mu bijyanye no kwihangira imirimo no kubaka izina rye, asangiza urubyiruko amasomo yakuye mu myaka amaze akora ndetse n’ibyamufashije kugera ku rwego ariho uyu munsi.

Iki kiganiro gishobora kuba umwanya mwiza ku rubyiruko rushaka gutangira imishinga no kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi, kuko Kate Bashabe ari umwe mu rubyiruko rwagiye rugaragaza ko imyidagaduro ishobora kujyana no gukora ibikorwa by’ubucuruzi no kwihangira imirimo.

Ku rundi ruhande, abahanzi Diez Dolla na Zeo Trap bazagira uruhare mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Aba bahanzi bazatanga umwanya w’umuziki uzafasha abitabiriye kuruhuka no kwishimira ibirori, mu gihe abasetsa bazaba basimburana ku rubyiniro.

Gen-Z Comedy kandi izagaragaramo bamwe mu basetsa bamaze kumenyekana mu Rwanda, barimo Mavid na Pazzo, Taikun Ndahiro, Salisa, Rusine, Ambassador w’Abakonsomateri, Muhinde, Rufendeke, Joshua, Dudu, Koporo na Cardinal.

Uru ruvange rw’abasetsa, abahanzi ndetse n’abantu bazaganiriza urubyiruko ku ngingo zitandukanye ni rwo ruzatuma iki gitaramo kiba umwanya wo kwidagadura ariko nanone ukagira icyo usigira abawitabiriye.

Iki gitaramo giteganyijwe nyuma y’ikindi cyabaye ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy hamwe n’abakunzi b’ibi bitaramo bizihizaga imyaka ine ishize gahunda ya Gen-Z Comedy itangiye.

Mu myaka ine ishize, Gen-Z Comedy yagiye iba urubuga ruhuza abakora urwenya n’abakunzi babo, cyane cyane urubyiruko, binyuze mu bitaramo bigamije gutera abantu akanyamuneza no gutanga umwanya wo gusabana.

Kuri iyi nshuro, kuba harashyizwemo ibiganiro byatangwa n’abantu bafite ubunararibonye mu burezi, mu bucuruzi, mu myidagaduro no mu muziki bigaragaza ko igitekerezo cya Gen-Z Comedy gikomeje kwaguka, kigashaka kuba umwanya urubyiruko ruboneramo ibirenze gusetsa.

Ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, Camp Kigali izaba ihuriro ry’urubyiruko ruzaba rushaka kwidagadura, gusangira ibitekerezo no kumva ubutumwa butandukanye buzatangwa n’abatumirwa b’iki gitaramo.

Gen-Z Comedy izaba ihuje ku rubyiniro urwenya, umuziki n’ibiganiro, mu ijoro rigamije guha urubyiruko umwanya wo gusabana no kwishimira impano zitandukanye.


Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

Umunyamideli Kate Bashabe ari mu bazatanga ikiganiro mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

Umuraperi Zeo Trap uherutse gusohora indirimbo yakoranye na Bull Dogg, agiye kuyimurikira muri Gen-Z Comedy

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizabera muri Camp Kigali

Iki gitaramo kizaba ku wa Kane tariki 27 Kanama 2026, aho abanyarwenya n'abahanzi bazasusurutsa abazitabira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...