Ku munsi w'ejo ni bwo igisirikare cya Ghana cyatangaje ko kajugujugu Z9 y'ingabo, yarimo abakozi bayo batatu n'abagenzi yaburiwe irengero kuri za radar ubwo yari igeze mu gace ka Ashanti.
Iyi kajugujugu yari yahagurutse i Accra muri Ghana mu gitondo yerekeje mu mujyi wa Obuasi aho yari ijyanye abo bayobozi mu gikorwa cyo kurwanya ubucukuzi butemwe bw'amabuye y'agaciro.
Muri iyo ndege harimo Minisitiri w'ingabo, Edward Omane Boamah na Minisitiri w'ibidukikije, Siyanse n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed muri Ghana aho bose bitabye Imana. Harimo n’abandi bantu batandatu nabo bakaba bitabye Imana.
Perezida wa Ghana, Dramani Mahama yihanganishije imiryango y’ababuriye abana muri iyi mpanuka y’Indege. Kugeza ubu icyayiteye ntabwo kiramenyekana.