Minisitiri wa Siporo yasuye RSSB Tigers izahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL 2026

Imikino - 20/05/2026 4:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri wa Siporo yasuye RSSB Tigers izahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL 2026

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye ikipe ya RSSB Tigers izahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL 2026.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, Minisitiri Mukazayire yasuye RSSB Tigers ashishikariza abakinnyi gukomeza kugira umutima wo kurwana ndetse abifuriza intsinzi mu rugendo rwabo rwo kugera ku mukino wa nyuma dore ko u Rwanda ruzaba rubari inyuma.

Nelly Mukazayire kandi abinyujije ku rubuga rwa X yasabye abakunzi ba siporo kuzajya gushyigikira RSSB Tigers. Yanditse ati: ”Bakunzi ba Siporo, nizere ko mwiteguye?. RSSB TIGERS yaduhaye ibyishimo ubwo yageraga mu mikino ya ¼  muri BAL6 kure yacu muri Afurika y'Epfo. Uyu rero ni umwanya wacu.

Twese ntawusigaye, muzaze dushyigikire ikipe yacu ikina na Fus De Rabat kuri uyu wa gatanu guhera i saa 19:00 ndetse no ku cyumweru saa 18:00 kugira ngo bagere ku ntsinzi maze iki gikombe gisigare iwacu. Ntuzabure, tuzahurire kuri BK Arena”.

RSSB Tigers iri kwitegura imikino ya nyuma ya BAL izabera muri BK Arena kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakina umukino ubanza wa ¼ na FUS Rabat yo muri Maroc ku wa Gatanu saa Moya z’Ijoro n’uwo kwishyura ku Cyumweru, saa Kumi n’Ebyiri

Minisitiri wa siporo yasuye RSSB Tigers yitegura imikino ya nyuma ya BAL 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...