Bahuye kuri uyu wa Gatatu mbere y’uko hakinwa umukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions ikipe ya FC Bayern Munich yari yakiriyemo Paris Saint-Germain.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Amabasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar bahuye na David Okoce na Barthazar Ndayishimiye. Aba bana barimo baratyaza ubumenyi bwabo bw’umupira w’amaguru mu ikipe y’Abato ya FC Bayern Munich.
Aba bakinnyi bari muri iyi kipe binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Munich binyuze mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Usibye kuba Nelly Mukazayire yahuye na David Okoce na Barthazar Ndayishimiye yanarebye umukino wa FC Bayern Munich na PSG. Byarangiye PSG isezereye FC Bayern Munich ku giteranyo cy’ibitego 6-5 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Arsenal.

Minisitiri wa Siporo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage bari kumwe na David Okoce

Minisitiri wa Siporo yarebye umukino wa FC Bayern Munich na PSG
