Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026 ni bwo u
Rwanda rwasinye amasezerano agamije kwakira iri rushanwa guhera mu
ntangiriro z’imyaka ya 2030, bikazaba ari ubwa mbere ribereye ku mugabane wa
Afurika kuva mu 1993.
Iri rushanwa rizitwa African Grand Prix, rizabera mu
nzira nshya yihariye izubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero 40 uvuye mu
Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri
kubakwa.
Minisitiri wa
Siporo, Nelly Mukazayire yasobanuye ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ndetse
yerekana n’amahirwe ari mu kwakira iri rushanwa.
Ati: ”Uyu munsi ni umunsi twateye intambwe nk’igihugu
kugira amasezerano yo kwakira umukino ukorwa ku Isi yose n’abantu batandukanye.
Ni umukino w’isiganwa ry’imodoka ariko zitari imodoka zisanzwe. Uwo mukino
w’isiganwa ry’imodoka ukorwa mu buryo bwihuse cyane.
Ibyo rero bigaragaramo amahirwe iyo wakiriye uwo
mukino kuko abo bantu bawukina baraza bakajya mu gihugu cyawe, bakaza bagakora
ubukerarugendo, bagatura muri hoteli zawe, bagasohokera mu bikorwa bitandukanye
muba mufite”.
Yakomeje agira ati: "Ariko kandi buriya ni n’abantu baba
ari abashoramari. Rero bizanira n’amahirwe igihugu byabereyemo kuko abo bantu
baba bashobora gushoramo Imari”.
Yavuze ko ari ishema rikomeye ku Rwanda ariko bikaba
n’inshingano zikomeye.
Tuzaba
tugaragaza Ishusho y’icyo dushoboye kuba twakora ku bijyanye no kwakira uyu
mukino muri Afurika.
Minisitiri wa Siporo yagaragaje ko ibihugu byo muri
Afurika ari byo bikura amafaranga macye muri Siporo ugereranyije ndetse anavuga
ko zimwe muri Siporo zinjiza amafaranga menshi ku Isi harimo n’iri rushanwa rya
Formula One bitewe n’uko rirebwa n’abantu benshi.

