Ku munsi w'ejo ku wa Mbere nibwo Perezida wa Repubilika y'u Rwanda,Paul Kagame yakiriye indahiro z'abagize Guverinoma Nshya aribo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB,Dr Uwicyeza Doris Picard mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Nyuma yo kurahira, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 habayeho ihererekanya bubasha hagati ya Minisitiri Mushya wa Siporo na Aurore Mimosa Munyangaju ucyuye igihe.
Ni igikorwa cyabereye ku biro bya Minisiteri ya Siporo biri i Remera, hakaba hari hari n'abayobozi batandukanye barimo ab'amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda.
Aurore Mimosa Munyangaju yari amaze imyaka 5 ari Minisitiri ufite Siporo mu nshingano mu Rwanda kuko yari yaragiye kuri uyu mwanya muri 2019 asimbuye Nyirasafari Esperance.
Nyirishema Richard mbere yo kugirwa Minisitiri wa Siporo yari Visi Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) kuva muri 2016.
Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard
Minisitiri wa Siporo ucyuye igihe, Aurore Mimosa Munyangaju yakoze ihererekanya bubasha na Minisitiri mushya, Nyirishema Richard
Hari abayobozi batandukanye barimo n'abamashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda
Nyuma yo gukora ihererekanya bubasha hafashwe ifoto y'urwibutso