Minisitiri Utumatwishima yiteguye kubona The Ben na Bruce Melodie bandika amateka

Imyidagaduro - 21/12/2025 6:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Utumatwishima yiteguye kubona The Ben na Bruce Melodie bandika amateka

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko azitabira igitaramo gikomeye “The Nu-Year Groove” cya The Ben na Bruce Melodie, giteganyijwe ku tariki 1 Mutarama 2026, anashishikariza Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki bose kuzakitabira ari benshi.

Minisitiri Utumatwishima yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025, abinyujije mu butumwa yasubije ku butumwa bwa Richard Kwizera kuri konti ya X (yahoze ari Twitter).

Yagaragaje ko nta yindi gahunda afite kuri uwo munsi uretse kwitabira iki gitaramo, ashimangira ko ari umwanya udasanzwe wo kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda. Yagize ati: “Aha ni ho nzaba ndi rwose! Muzaze turebe uko amateka yandikwa.”

Aya magambo ya Minisitiri Utumatwishima agaragaza ubufasha n’inkunga Leta ikomeje guha urwego rw’ubuhanzi n’imyidagaduro, by’umwihariko umuziki nyarwanda, aho abahanzi bakomeye bakomeje gushyira ku rwego mpuzamahanga ibikorwa byabo.

Igitaramo “The Nu-Year Groove” cya The Ben na Bruce Melodie gitegerejwe na benshi, kuko aba bahanzi bombi ari bamwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, kandi kikazaba ari umwihariko wo gutangiza umwaka mushya wa 2026 mu byishimo n’umuziki uri ku rwego rwo hejuru.

Abakunzi b’umuziki bitezweho kwitabira iki gitaramo ku bwinshi, nk’uko Minisitiri Utumatwishima yabishishikarije, kugira ngo bibe ubuhamya bw’amateka mashya agiye kwandikwa mu myidagaduro nyarwanda. 

Tariki 1 Mutarama 2026, Minisitiri Utumatwishima azifatanya n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya The Ben na Bruce Melo 

Minisitiri Utumatwishima yashishikarije Abanyarwanda kwitabira igitaramo kizatangiza 2026 mu byishimo

Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bushingira ko yiteguye kuzihere ijisho Bruce Melodie na The Ben bandika amateka mu gitaramo

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO "INDABO ZANJYE" YA THE BEN

">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUNYAKAZI' YA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...