Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima yifurije urubyiruko gutangira weekend neza, anaboneraho gutanga ubutumwa ku bakundana ndetse n’abitegura kubana. Yanabasabye kunywa mu rugero anavuga ko ibyuma byaciwe burundu.
Yagize ati: “Weekend iratangiye. Icyambere Tunyweless, ibyuma byo twarabiciye burundu. Icya kabiri, rubyiruko mukora ubukwe, muhige kubakana ururamba. Uwo ukunda: ‘Jya umusekera cyane azashisha yumva.’ ‘Jya umuhobera cyane bizamuha amahoro.’ Akomeza agira ati: "Byose urenzeho ‘In shaa Allah.’”
Ubu butumwa Minisitiri yabusangije abantu mu gihe indirimbo “Inshallah” ya The Ben iri mu ndirimbo ziri kuvugwa cyane muri iyi minsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. “Inshallah” yakozwe na MadeBeat, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Julien Bmjizzo.
Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.4 kuri YouTube, mu gihe ikomeje no kugira umwanya wa mbere mu ndirimbo zihiga izindi mu Rwanda ku rubuga rwa Audiomack, ndetse ikaba iri kuvugwa no gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.


Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko yishimiye indirimbo “Inshallah” ya The Ben
