Yavuze ko nubwo hari bamwe mu rubyiruko bagiye bishora mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, badakwiye gutereranwa, ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubafasha kuva muri izo ngeso.
Ati: “Benshi mu rubyiruko dufite, barenga 95%, bazira ibisindisha. Bake twagize bagiye mu kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, ntabwo twifuza kubatakaza.”
Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko gahunda ya Youth Meet the President ari ikindi kimenyetso cy’imiyoborere myiza n’ubudasa Abanyarwanda bishimira.
Yagaragaje ko mu minsi ishize bagiranye ibiganiro n’urubyiruko ku bibazo birebana n’ubuzima bwabo, birimo ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, ubuzima bwo mu mutwe, ubushomeri n’ibindi bibazo bibugarije.
Yasobanuye ko ibi biganiro byatangiye nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bw’ibibazo by’ubuzima bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, aho bamwe bazinyoye bagiye bapfa, abandi bagahuma.
Yanagarutse ku ngaruka z’ubusinzi zirimo urugomo, ababyeyi batita ku nshingano zabo, abana bisanga ku mihanda ndetse n’urubyiruko rwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.
Urubyiruko rwasabye ko rwajya rubanza gutegwa amatwi
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko mu biganiro bagiranye n’urubyiruko, rwabasabye ko mbere yo gufata ibyemezo bireba imibereho yarwo, bajya babanza kurutega amatwi kugira ngo bumve ibibazo rufite n’ibisubizo rukeneye.
Yavuze ko urubyiruko rwagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birureba, ari na byo byatumye rutangiza gahunda ya Sober Generation Initiative.
Iyi gahunda yagiye ihuza urubyiruko n’abayobozi mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda na siporo, hagamijwe gushishikariza abantu kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge.
Minisitiri yavuze ko mu biganiro byabo bagarutse no ku ngaruka z’ubusinzi, agaragaza ko umuntu wasinze ashobora gukora ibintu atari asanzwe ateganya, bikamushyira mu bibazo cyangwa bigatuma abandi bamubyaza umusaruro mu buryo budakwiye.
Yavuze ko urubyiruko rutigeze rwemera neza zimwe mu nama rwahawe ku myambarire igihe rugiye kwidagadura, ariko ko ibiganiro byafashije impande zombi gukuramo isomo ry’ingenzi: kwigisha abagabo n’abasore kubaha umubiri n’uburenganzira bw’abakobwa.
Yakomeje avuga ko buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, akamufasha igihe abonye ko agiye kwishora mu bikorwa bishobora kumugiraho ingaruka, kandi akamenyesha inzego zibishinzwe igihe bibaye ngombwa.
Ubuzima bwo mu mutwe n’ubushomeri mu bibazo byaganiriweho
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko mu biganiro bagiranye n’urubyiruko banasuzumye impamvu zitera ihungabana n’umunaniro wo mu mutwe, zirimo kubura akazi, ibibazo by’ubukungu, amakimbirane mu miryango n’igitutu gituruka ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko bemeranyije ko hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo, aho urubyiruko n’abayobozi bagomba gufatanya guhangana n’ibibazo bibugarije aho guheranwa na byo.
Ati: “Turabizi, ikibazo cy’imirimo muri ibi bihe isi yose irimo ibibazo by’ubukungu, amakimbirane mu miryango, social media pressure; byose twarabibonye. Icyo twumvikanye ni uko hari ibyo tuzareka kugira ngo dukemure ibibazo. Ni twe bireba, amahitamo meza tukanga gutsindwa no kugamburuzwa, tugomba gufatanya mu kwishakamo ibisubizo.”
Ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko hazakomeza kunozwa uburyo urubyiruko ruhabwa ubufasha mu mashuri, mu midugudu no mu bigo by’ubuvuzi.
Yasobanuye ko intego ari uko umusore cyangwa inkumi utangiye kugira ikibazo, cyaba gifitanye isano no kunywa inzoga birenze urugero cyangwa ibindi bibazo, abona umuntu cyangwa urwego yegera kugira ngo afashwe hakiri kare.
Mu gusoza, Minisitiri Utumatwishima yongeye kugaragaza icyizere afite ku rubyiruko rw’u Rwanda, avuga ko abagera kuri 95% birinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge, bakora imirimo itandukanye kandi bakiyubaka, bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yashimangiye ko n’abamaze kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na bo badakwiye gutereranwa, ahubwo ko hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu kubafasha kwisubiraho no kubaka ejo hazaza habo.



Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri 95% rutanywa ibisindisha
