Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abahanzi bafite ibitaramo bagiye kujya bahabwa inguzanyo

Imyidagaduro - 14/02/2026 12:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abahanzi bafite ibitaramo bagiye kujya bahabwa inguzanyo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ko abahanzi bagiye gutangira guhabwa inguzanyo ndetse avuga ko imbuga nkoranyambaga mu Rwanda zigiye gutangira kuba ‘monetize’ mu gihe cya vuba.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026 mu gitaramo Art-Rwanda Ubuhanzi Xperience cyahujwe no gusoza icyiciro cya Gatatu cy'irushanwa rya Art -Rwanda Ubuhanzi aho hahembwe abanyempano batandukanye.

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye Madamu Jeannete Kagame witabiriye iki gikorwa avuga ko ibi byerekana agaciro gahabwa urwego rw’Ubuhanzi. Ati: ”Mumfashe twongere dushimire Madamu Jeannete Kagame watuboneye umwanya akaza kwifata natwe muri iki gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda ya Art Rwanda Ubuhanzi. 

Ibi byerekana agaciro n’Icyubahiro igihugu cyacu n’ubuyobozi bukuru buha urwego rw’ubuhanzi. Mbibutsa ko ibi byiyongera ku byagaragaye mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano aho ku munsi wa nyuma twaganirijwe na Bruce Melodie igihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakiraga ibitekerezo by’Abahanzi. Ibi bigaragaza ko abahanzi ari abanyacyuhabiro.”

Yavuze ko ku ruhande rwabo nka Minisiteri nabo bageze kure mu kubaka urwego rw’Ubuhanzi. Ati: ”Ku bijyanye na Minisiteri yacu y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, ndagira ngo mbwire aba bahanzi ko natwe tugeze kure mu kubaka urwego rw’Ubuhanzi ku buryo ruzakomeza kugirira akamaro abahanzi ubwabo ariko no kugira uruhare ku bukungu bw’igihugu. 

Icya mbere tumaze kubona abafatanyabikorwa ubu twatangiye kubaka politike y’Ubuhanzi ndetse tukagira gahunda y’ibikorwa by’igihe kirekire y’ubuhanzi”. 

Yakomeje agira ati: ”Ibyo twarabitangiye dukeka ko mu kwezi gutaha kwa 5 tuzaba dufite Politike y’Ubuhanzi. Icya kabiri turimo kubaka Rwanda Art Council izarengera umuhanzi kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu ndetse turi no gutegura amategeko ku buryo tuzagira igice kiyobora abahanzi gikurikiza amategeko kandi kigamije kubateza imbere. Turateganya ko mu kwezi kwa 3 tuzatangira kugira amategeko ndetse abahanzi bazitorera.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko ikibazo cyagiye kigaragazwa n’abahanzi cyo kutabona uburyo bwo gukora ku mafaranga kuri ubu kirimo kiravugutirwa umuti aho bagiye kujya bahabwa inguzanyo.

Ati: ”Ikindi kibazo abahanzi bakunze kutugezaho ni ikijyanye n’ubukungu, ubu twagiranye amasezerano na Bank ya Kigali,..aho umuhanzi ufite igitaramo, aho umuhanzi wabonye ahantu akora akazi azaba ashobora kujya muri Banki bakamuha amafaranga hanyuma yamara kwishyurwa akajya kwishyura Banki. Turabitangira bitarenze mu kwezi kwa 3 kugira ngo abahanzi batangire kubona uburyo bw’amafaranga.”

Yavuze ko kandi hari n’ubundi uburyo umuhanzi ushaka kugura ibikoresho runaka azajya ahabwa inguzanyo.  

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko ibijyanye no kuba imbuga nkoranyambaga zaba "Monetized" bigeze kure. Ati: ”Cya kindi Bruce Melodie yasabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nacyo umwitozo baduhaye wo kugira ngo dushake uburyo dukora imbuga nkoranyamabaga zikaba monetize, nababwira ko tukigeze kure tuzakomeza kubabwira aho bigeze.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko abahanzi bagiye gutangira guhabwa inguzanyo

Igitaramo Art-Rwanda Ubuhanzi Xperience cyitabiriwe n'abarimo Madamu Jeannette Kagame


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...