Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira
2026, ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwitabiriye ikiganiro ‘Meet The
President’, cyahuje Perezida Paul Kagame n’urubyiruko muri BK Arena.
Mu byo Minisitiri Utumatwishima yagarutseho harimo ingingo
y’imyambarire y’abakobwa n’abagore yateje impaka mu mpera za Kanama 2026, cyane
cyane nyuma y’uko hari abakobwa bangiwe kwinjira mu gitaramo cy’umuhanzi
Diamond Platnumz kubera imyambaro bari bambaye.
Iyi ngingo yakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga
nkoranyambaga no mu biganiro by’abantu, bamwe bashyigikira ko abategura
ibitaramo bagira amabwiriza agenga imyambarire, mu gihe abandi bagaragazaga ko
umuntu akwiriye guhabwa uburenganzira bwo guhitamo icyo yambara.
Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nubwo
ibitekerezo bagaragaje kuri iyi ngingo bitashimishije buri wese, byabahaye
umwanya wo gutega amatwi urubyiruko no kwakira ibitekerezo byarwo.
Yasobanuye ko mu butumwa bari baratanze, bagaragaje ko
kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma umuntu atakaza ubushishozi, akishora mu
bikorwa atari asanzwe ateganya, bityo bikaba byamushyira mu kaga ko gukorerwa
ibikorwa bimugiraho ingaruka.
Yagize ati: “Iyo wasinze ushobora gukora ibintu biteye isoni
utateganyaga, hari abagufatirana mu ntege zawe bakaba bagukoresha amakosa.
Tubagira inama ko byaba byiza iyo ugiye gutarama wajyayo wambaye ibyatuma
wisanzura ariko udasamaye, ntabwo babikunze cyane.”
Yakomeje avuga ko hari abamunengaga kuri iyi ngingo ndetse
bakavuga ko bazamurega nibaramuka babonye umwanya wo guhura n’Umukuru w’Igihugu
imbonankubone. Ibyo byatumye aboneraho umwanya wo kwivugaho ko na we yari
akwiye kwemera ko ibyo bitekerezo byakuruye impaka.
Ati: “Icyakora twabateze amatwi, benshi batugaragariza ukuri
kuri mu byo bavuga, idirishya ryo kuganira turarifungura. Isomo twakuyemo ni
uko tugomba gukomeza kwigisha abasore n’abagabo kubaha umubiri w’umwana
w’umukobwa.”
Mu butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima, hagaragayemo ko
nubwo impaka zishingiye ku myambarire zishobora gutuma abantu batumvikana,
ibiganiro hagati y’impande zitandukanye bishobora gufasha mu gusobanukirwa
ibibazo no kubishakira ibisubizo.
Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’umutekano n’icyubahiro
by’abakobwa n’abagore kidakwiye kureberwa gusa mu myambaro bambara, ahubwo ko
hakenewe no kwigisha abasore n’abagabo kububaha.
Ibi bishyira mu mwanya wa mbere inshingano za buri wese mu
kubaka umuryango urimo ubwubahane, aho imyambarire y’umuntu idakoreshwa
nk’impamvu yo kumusuzugura, kumushyira mu kaga cyangwa kumukorera ibikorwa
atifuza.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Utumatwishima yanagarutse kuri
gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko ari imwe mu
ngingo ziri mu biganiro bigamije guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko.
Ni muri urwo rwego havuzwe na gahunda ya ‘Sober Gen’,
igamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibisindisha no gufata ibyemezo
birengera ubuzima bwarwo.
Ikiganiro ‘Meet The President’ cyabaye umwanya ku rubyiruko
wo kuganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo birureba, ibitekerezo byarwo
n’uruhare rushobora kugira mu iterambere ry’igihugu.
Ku bijyanye n’impaka z’imyambarire, ubutumwa Utumatwishima
yasize bwibanze ku isomo avuga ko rikwiye gukomeza guhabwa urubyiruko: kubaha
umubiri w’umukobwa no kumva ko buri wese afite inshingano zo kubaka umuco
w’ubwubahane.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko impaka zatewe
n’imyambarire y’abakobwa mu bitaramo zasize isomo rikomeye, ririmo gukomeza
kwigisha abasore n’abagabo kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa
