Minisitiri Utumatwishima yashimye Perezida Kagame; amwizeza gushyira ubuhanzi n’urubyiruko ku isonga

Imyidagaduro - 25/07/2025 6:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Utumatwishima yashimye Perezida Kagame; amwizeza gushyira ubuhanzi n’urubyiruko ku isonga

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru.

Muri iyi mpinduka, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagumye ku mwanya wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ndetse abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) yashimiye Perezida ku cyizere yongeye kumugirira.

Mu butumwa bwe, Dr Utumatwishima yagize ati: Ndumva nshimishijwe cyane kandi nshimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kungirira ngo nkomeze nkorere Abanyarwanda muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi. Nzahora nihatira kumva, gufatanya, no gushyira urubyiruko n’abahanzi mu mwanya w’imbere mu mpinduka zibareba.”

Iri ni ishimwe riherekejwe n’isezerano rikomeye: gukomeza gushyira imbere urubyiruko n’abahanzi, abona nk’inkingi y’iterambere rishingiye ku mbaraga z’Abanyarwanda bato n’ubuhanzi buvuga urubyiruko, bugaragaza umuco, ndetse bugaragaza n’icyerekezo igihugu kiganamo.

Ni ubundi butumwa bwongera gutera imbaraga inzego z’ubuhanzi n’urubyiruko, cyane cyane muri iki gihe hashyizweho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi, Madamu Sandrine Umutoni, ibintu byahise bifatwa nko kongerera Minisiteri imbaraga mu kubaka urwego rwihariye ku mpano no kwihangira imirimo ishingiye ku buhanzi.

Guverinoma nshya igaragaza icyerekezo gishya cy’iterambere

Perezida Kagame yakoze impinduka zirimo bamwe bagumye mu myanya, abandi bashya, ndetse n’abagiye ku yindi myanya. Ibi byagaragaje uburyo Guverinoma igenda ivugururwa hagendewe ku miterere y’ibikenewe n’icyerekezo igihugu kigiyemo.

Abaminisitiri bashya n’abasubijwe mu myanya bakomeye barimo:

1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

n’Ubutwererane

5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta

6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo

7. Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango

8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

9. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu

10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwaremezo

11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi

13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije

19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi

20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo

21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta 

1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere

2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta

3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta

4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo

5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu

6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi

7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi

8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi

10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo

Abandi bayobozi bakuru

1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri

2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta

3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri

4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Izi mpinduka zije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu nzego zifasha urubyiruko kwiteza imbere no guhanga udushya. Kuganisha umwihariko ku rubyiruko n’ubuhanzi ni ikimenyetso cy’uko Leta ifite icyizere ko iterambere rirambye rizashingira ku mbaraga z’inkumi n’abasore.

 

Minisitiri Dr Utumatwishima na Madamu Sandrine Umutoni bahawe inshingano zo kuyobora uru rwego, bashyigikiwe na Perezida Kagame, bikaba bigaragaza ko ubuhanzi n’urubyiruko bifatwa nk’umusingi w’ejo hazaza h’u Rwanda.

 

Ni icyizere ku bahanzi n’abandi bafite impano, ko bazashyigikirwa byimbitse haba mu bufasha bw’amategeko, ibikorwaremezo, amasoko ndetse n’iterambere rishingiye ku mpano.

 

 

Dr Utumatwishima nyuma yo kongera kugirirwa icyizere na Perezida Kagame, yiyemeje gukomeza guteza imbere urubyiruko n’abahanzi 

Nzaharanira ko urubyiruko n’abahanzi baba ku isonga mu mpinduka z’igihugu” — Dr Utumatwishima nyuma yo gusubizwa muri Guverinoma



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...