Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ya YouthConnekt

Amakuru ku Rwanda - 11/06/2026 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ya YouthConnekt

Ubwo yari mu musanguiro ugamije gutegura inama ya YouthConnekt, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah, yanenze urubyiruko runanirwa kwishakamo ibisubizo anarusaba kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa byumwihariko muri YouthConnekt.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah, yanenze imyumvire y’Abanyafurika bamwe bitwaza amateka cyangwa Imana iyo bafite ibyo bananiwe kugeraho.

Ibi yabigarutseho mu biganiro byo gutegura inama ya munani ya YouthConnekt Africa, iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Dr. Utumatwishima yashimangiye ko iyi nama, yakomotse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, igamije gufasha abanyafurika kwishakamo ibisubizo aho twegetse ibibazo ku bandi cyangwa ku mateka y’ubukoloni.

Ati: “Igitekerezo cya YouthKonnekt cyakomotse ku bitekerezo bigari bya Perezida Paul Kagame we wumva ko urubyiruko nyafurika ari rwo rwaba imbere mu iterambere ryose twifuza.

Icyo u Rwanda ruhishiye urwo rubyiruko kuri iyi nshuro ya munani ni ukurufasha kongera kwitekerezaho tukareka kumva ko hari undi muntu udufitiye ideni.”

Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kuzabyaza umusaruro aya mahirwe kuko ndetse asobanura ko hari Abanyafurika muri rusange usanga bacyifitemo imyumvire ishingiye ku mateka yo kutishakamo ibisubizo bigatuma iterambere ryabo rikomeza kugenda biguru ntege.

Ati “Iyo ibintu byatunaniye haba urubyiruko, abacuruzi, abayobozi n’abandi Banyafurika, aho kureba uruhare rwacu n’ibyo tugomba gutekerezaho, ahubwo dutekereza abakoloni tukumva ko ahari undi muntu waduhemukiye.

Rimwe na rimwe hari n’abantu bagenda bakavuga ko n’Imana ibifitemo uruhare ariko na ntabwo ari byo. Uyu mwaka dushaka ko urubyiruko ari rwo ruyobora intekerezo mu nzego zose ariko nta we twegetseho ibitubaho.”

Ku rundi handi, Umuyobozi Mukuru wa YouthConnekt Africa, Yann Gwet, n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, bagaragaje ko bashyigikiye iki gitekerezo cyo guha urubyiruko ijambo kuko rwugarijwe n’ibibazo byinshi bikeneye gushakirwa umuti muri iki gihe.

Umuyobozi Mukuru wa Youth Connekt Africa, Yann Gwet, yagize ati: “Urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo byinshi kandi abayobozi bakeneye kwicara hamwe bakabishakira ibisubizo. Ibyo bidakozwe ingaruka zabyo zazagera kuri buri wese, ni yo mpamvu tuvuga ko ari cyo igisekuru gihamagariwe gukora kuko ni wo murimo w’ingenzi ku bakigize bose.”

Kugeza ubu, ibihugu bigera kuri 39 bya Afurika bimaze kwemeza kujya byitabira iyo nama.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'ikoranabuhanga na inovasiyo, Ambasaderi wa EU mu RwandaUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uribyiriko bitabiriye ibi birori

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa

Umuyobozi Mukuru wa Youth Connekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko uyu mwaka insanganyamatsiko izashingirwaho iyo nama ijyanye no gutegura ibyo urubyiruko rw’iki gisekuru rugomba kwitaho

Inama ya YouthConnekt izaba ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...