Minisitiri Utumatwishima yakiriye abategura ibihembo ku bahanzi i Rubavu, ibya mbere bitangirwa mu Ntara

Imyidagaduro - 22/04/2026 6:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Utumatwishima yakiriye abategura ibihembo ku bahanzi i Rubavu, ibya mbere bitangirwa mu Ntara

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yakiriye kandi agirana ibiganiro n'itsinda ry’abategura ibihembo bya “Rubavu Music Awards & Talent Detection” bigiye gutangwa ku nshuro ya Kabiri, abizeza gushyigikirwa mu rugendo rwo kuzamura impano z’urubyiruko.

Ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026, aho Minisitiri Utumatwishima yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Sandrine Umutoni.

Aba bayobozi baganiriye n’abategura ibi bihembo ku cyerekezo cyabyo, uko byanozwa ndetse n’uruhare bishobora kugira mu iterambere ry’inganda y’imyidagaduro mu Ntara.

“Rubavu Music Awards” ni bimwe mu bihembo byihariye mu Rwanda, kuko ari byo byibanda ku bahanzi n’abakorera ubuhanzi mu Ntara, aho bigamije kubaha agaciro no kubazamurira urwego.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizongera gutangwa ku nshuro ya kabiri, bikazabera mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025.

Mu Rwanda, ibihembo by’umuziki bikomeje kuba bike, cyane cyane nyuma y’uko bimwe byari bikomeye nka Salax Awards, The Choice Awards na Kiss Summer Awards bihagaritse ibikorwa byabyo. Kuri ubu, Isango Star Music Awards ni byo bigaragara nk’ibikiri guhemba abahanzi ku rwego rw’igihugu.

Mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu bihembo byita ku bahanzi bo mu Ntara, “Rubavu Music Awards” byaje ari igisubizo, by’umwihariko ku bahanzi bakorera kure y’Umujyi wa Kigali, bakunze kubura amahirwe yo kugaragara no guhatana ku rwego rw’igihugu.

Ibi bihembo byateguwe ku bufatanye bwa Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle ndetse n’Akarere ka Rubavu, bikaba bigamije guteza imbere impano z’urubyiruko mu muziki no mu myidagaduro muri rusange.

Mu nshuro ya mbere yabyo, ibi bihembo byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, ndetse na Mugaba Jonathan wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Abahanzi n’abanyamwuga begukanye ibihembo ku nshuro ya mbere barimo Fica Magic wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo ndetse n’icy’umuhanzi mwiza wa R&B, Ka Nyota wabaye umuhanzi mwiza w’umugore, na Josskid wabaye umuhanzi mwiza wa Hip Hop.

Indirimbo “Kunda Cyane” ni yo yegukanye ibihembo bibiri birimo icya ‘Song of the Year’ n’icya ‘Video of the Year’, mu gihe The Same yabaye itsinda ry’umwaka.

Abandi bahawe ibihembo barimo Alicia & Germaine mu cyiciro cya Gospel, Selekta Dady wabaye DJ mwiza, Kevin wabaye umufotozi mwiza, Bertz Beat wabaye Producer mwiza mu majwi, ndetse na Big Deal wabaye umuhanga mu gutunganya amashusho.

Ibi bihembo bikomeje kwiyubaka bigamije gushyira imbaraga mu kuzamura impano ziri hirya no hino mu gihugu, cyane cyane izo mu Ntara, bityo bikagira uruhare mu kongera ubunyamwuga no guteza imbere umuziki nyarwanda muri rusange.

Minisitiri Dr Utumatwishima yakiriye abategura “Rubavu Music Awards”, abizeza ubufasha mu kuzamura impano z’abahanzi bo mu Ntara no guteza imbere umuziki hanze ya Kigali

 

Mu 2025, itsinda rya Alicia & Germaine ryegukanye igikombe mu cyiciro cya Gospel muri ibi bihembo

 

Itsinda rya The Same ryihariye ibihembo muri iki gikorwa cyo guhemba abahanzi bakorera umuziki i Rubavu

 

Meya wa Rubavu, Prosper Mulindwa, yahembye Fica Magic watwaye ibihembo byinshi muri iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...