Ibi yabitangaje mu butumwa
yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, aho
yasubizaga ibiganiro byari bikomeje ku kibazo cyagarutsweho n’umuhanzi Ngabo
King.
Ibi byakurikiye ifungwa rya ‘Musée
Ingabo’, inzu ndangamurage y’ubuhanzi yari yarashyizweho na King Ngabo, nyuma
yo kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode bw’inzu yakoreragamo.
Mu ibaruwa Ngabo King yasohoye ku
wa 7 Gicurasi 2026, yatangaje ko Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo
kuyifunga kubera ibirarane by’ubukode.
Yagize ati: “Turabamenyesha ko
Umujyi wa Kigali wafunze Musée Ingabo guhera ku wa 7 Gicurasi 2026, bitewe
n’ibirarane by’ubukode inzu ndangamurage n’umuryango mugari w’abahanzi
bitabashije kwishyura kugeza ubu kubera ikibazo cy’amikoro.”
Nyuma y’ibi, Minisitiri
Utumatwishima yagaragaje ko ari isomo rikomeye ku bahanzi, abasaba kudakora
ibintu byose bonyine ahubwo bagashaka abafatanyabikorwa babafasha mu nzego
zitandukanye.
Yagize ati: “Isomo ku rubyiruko
rw’abahanzi (artists). Mushake abafasha mu mategeko no gucunga amasezerano
(contracts), abafasha muri ‘business’/Ubushabitsi, ‘accounting’/Ibaruramari, ‘sales’/Kugurisha,
‘PR’/Itumanaho n’imibanire n’abaturage cyangwa
imibanire n’itangazamakuru n’abaturage, ‘marketing’/Iyamamazabikorwa, ‘branding’/Kumenyekanisha…
ndetse n’abafasha mu buzima bwo mu mutwe (mental health).”
Yakomeje avuga ko kugerageza gukora
byose umuntu ku giti cye bishobora gutuma habaho igihombo ndetse bikangiza
izina ryubatswe bigoranye. Ati: “Kubyikorera byose biraguhombya bikica n’izina
ryakugoye kubaka.”
Minisitiri yanagaragaje ko hari
n’abafasha bashobora kuboneka ku buntu (pro-bono), asaba abahanzi guhindura
imyumvire bakumva ko ubufatanye ari ingenzi mu iterambere ry’imishinga yabo.
Iki kibazo cya Musée Ingabo
cyongeye kugaragaza imbogamizi abahanzi bashobora guhura na zo mu micungire
y’imishinga minini y’ubuhanzi, ndetse kikaba cyabaye isomo rikomeye ku
rubyiruko ruri mu ruganda rw’imyidagaduro.
Kuri iki kibazo, Umujyi wa Kigali
wasobanuye ko “Musée Ingabo” yahawe aho gukorera ku buntu kuva muri Kanama 2023
kugeza Ukuboza 2024 mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko n’iterambere ry’umuco.
Nyuma y’aho uwo mushinga utangiye
kwinjiza amafaranga binyuze mu basura, hemejwe ko hashyirwaho amasezerano
y’ubukode kugira ngo ibikorwa bikomeze mu buryo burambye kandi hagenzurwe neza
imikoreshereze y’aho hantu.
Umujyi uvuga ko habaye ibiganiro
n’inzandiko zibutsa inshingano zijyanye n’ayo masezerano, harimo n’ubufatanye
bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko
ukomeje gushyigikira imishinga y’urubyiruko, ariko unashimangira ko ari ngombwa
kubahiriza amasezerano y’ubukode kugira ngo ibikorwaremezo bya Leta bikomeze
kubungwabungwa neza kandi bikomeze gufasha abandi bahanzi.
Mu gusoza, Umujyi wasabye abafite aho bakorera bose kubahiriza amasezerano bagiranye mu bwumvikane kugira ngo serivisi nk’izi zikomeze kuboneka no ku bandi.

Minisitiri Utumatwishima yasabye abahanzi guhindura imyumvire, abasaba kudakora ibintu byose bonyine ahubwo bakagana abanyamategeko, abahanga mu micungire y’ubucuruzi, PR, marketing n’abandi bashobora kubafasha kubaka imishinga irambye

Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu Musée Ingabo ya King Ngabo [Ugaragara ku ifoko] yageze ku ifungwa, uvuga ko yahawe aho gukorera ku buntu mu gihe cy’imyaka irenga umwe, nyuma hakaza gushyirwaho amasezerano y’ubukode ubwo yatangiraga kwinjiza amafaranga, asaba kubahiriza inshingano zagiranye mu bwumvikane

