Minisitiri Utumatwishima yabitangaje
kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri,
amatorero n’abasizi bitabiriye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi,
yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Ni
amarushanwa yitabiriwe n’abasizi umunani, ndetse n’amatorero ane. Mu ijambo
rye, Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima
yashimye Amashuri Makuru na Kaminuza yatanze amatorero n’abasizi bagaragaje
impano zabo mu marushanwa y’imbyino n’ubusizi yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda
ishami rya Huye.
Yagarutse
kuri gahunda zinyuranye MoYA ifite zigamije guteza imbere urubyiruko,
by’umwihariko ‘Aguka Ideation’ iba buri mwaka, ihemba urubyiruko 100 hirya no
hino mu gihugu. Ati: “Ubwo ni ubutumwa bwa mbere nari mbanzaniye uyu munsi.”
Yanavuze
kuri gahunda ya ‘Youth Connekt Awards’ ihemba urubyiruko Miliyoni 15 Frw. Ati
“Icyo nabasaga mujye mukurikira imbuga za Minisiteri mu menye amakuru.”
Utumatwishima
yashishikarije kandi urubyiruko kwitabira umuganda rusange, kuko ariho
hatangirwa amakuru yose y’imibereho y’umudugudu ndetse n’Igihugu.
Yashishikarije
abanyeshuri kwiga ariko bakanidagadura. Ati “Ugomba kwiga ariko ukagira n’aho
ubarizwa, yaba mu itorero cyangwa se ahandi. Ugomba kugira ahantu ubarizwa,
bigatuma witegura kujya hanze, ukazagira akamaro muri sosiyete.”
Ariko
kandi yanashishikarije abanyeshuri kumenya neza indimi cyane cyane Ikinyarwanda
n’Icyongereza. Ati “Rubyiruko mureke mbabwire, umuntu wo kubinginga ntawuhari,
fata umwanya wawe wige ururimi […] Umuntu uvuga neza yakirwa neza ku isoko
ry’umurimo.”
Utumatwishima
yanavuze ko afite igitekerezo cyo kuba muri Kaminuza hatangizwa ishuri ryo mu
kiruhuko (Summer School), aho hajya habaho kwigisha abantu kuvuga neza
Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza ku rwego rwiza.
Yanasabye
abanyeshuri kugira isuku kuko ari ingenzi. Ati “Ndasaba abanyeshuri bo muri
Kaminuza, ko igihe ugiye kuva aho urara, umwenda wawe ugomba kuba usa neza,
wambaye neza, inkweto zawe zisa neza […]”
Dr. Utumatwishima
yanasabye Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange kwifashisha urubyiruko mu
bukangurambaga n’ibindi bikorwa Akarere gakora.
Yanavuze
ko ariwe wa mbere wize Kaminuza mu muryango we. Ku buryo, yumvaga intumbero ze,
ari ukuzubakira inzu umuryango we, ndetse akishyurira amashuri abavandimwe be.
Yavuze ko Perezida Kagame akunda urubyiruko ndetse n’abahanzi. Kandi ko iyo
ushyigikiye impano yawe ikwizaja “ku ntebe y’icyubahiro” nk’uko byagenze kuri
Bruce Melodie.
Ati: “Perezida wa Repubulika akunda abahanzi […] Mwebwe ntabwo mushobora kubyumva
ukuntu biba byakozwe mu gikari ngo batekereze ko mu ntebe ziza kuba ziri imbere
bashyireho Bruce Melodie. Mu bitekerezeho nk’abantu biga muri Kaminuza. Inama
y’Umushyikirano, ni inama ifatirwamo ibyemezo tugenderaho umwaka wose, ni inama
idasanzwe.
Akomeza agira ati “[…] Niyo mpamvu nuramuka uzamuye impano yawe igakura, menya ko uri ku
ntebe y’icyubahiro nka Bruce Melodie…”
Namwe
mutekereze kuba mu ntebe zateguwe harimo n’iya Bruce Melodie kandi tumwemerera
kuza yambaye uko ashatse na ‘dread’ ze rwose. [Bruce Melodie ari mu batanze
ikiganiro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 6
Gashyantare 2026].”
Yashimye
Bruce Melodie kuba yaragaragaje ibibazo abahanzi bafite, ndetse n’urubyiruko
muri rusange.
Dr. Utumatwishima
yavuze ko Umukuru w’Igihugu atishimira kubona urubyiruko rwijandika mu ngeso
mbi. Ati “Banyeshuri bo muri Kaminuza turabasaba kuba abantu abandi bareberaho […]
Kimwe mu bintu bibabaza Umukuru w’Igihugu, ni urubyiruko rwitwara nabi,
rwishora mu ngeso mbi, runywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Aya
marushanwa yasojwe Umusizi Iradukunda Oscar ahiga abandi mu basizi mu Ntara
y'Amajyepfo, ahoyegukanye umwanya
wa Mbere mu marushanwa y'imbyino gakondo n'ubusizi. Yari ahagarariye Kaminuza
y'u Rwanda ishami rya Huye. Uyu musore afite amanota 83.6%.
Umusizi
Uwurukundo Ange wari uhagarariye Itorero Imparirwakurusha za Kaminuza ya Gitwe
yegukanye umwanya wa Kabiri yagize amanota 78%. Yashyikirijwe Sheki ya 500,000
Frw.
Itorero
‘Idangamuco’ rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ryegukanye umwanya wa
Mbere mu marushanwa y’imbyino gakondo n’Ubusizi yabereye mu Ntara y’Amajyepfo,
aho ryagize amanota 82.6%. Bashyikirijwe Sheki ya Miliyoni 1. 5 Frw.
Itorero Inganji z’Umuco rya ICK Kabgayi ryegukanye umwanya wa Kabiri mu marushanwa y’imbyino gakondo n’Ubusizi yabereye mu Ntara y’Amajyepfo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026. Iri torero ryagize amajwi 73.3%.

Minisitiri, Dr Utumatwishima yashimye amashuri Makuru na Kaminuza yatanze amatorero n’abasizi bagaragaje impano zabo mu marushanwa y’imbyino n’ubusizi yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye
Umusizi
Iradukunda Oscar yahize abandi basizi mu Ntara y'Amajyepfo

Umusizi
watsindiye umwanya wa Kabiri ni Uwurukundo Ange wari

Umuyobozi w'Ishami rya Huye muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof Alphonse Mulefu, yashimye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bwo gutegura aya marushanwa y'imbyino gakondo n'ubusizi

Tetero
Solange, Uyobora agashami gashinzwe iterambere ry’urubyiruko muri Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yahaye ikiganiro abanyeshuri bo muri
Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, cyakurikiye amarushanwa y’imbyino gakondo
n’ubusizi







