Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amasomo 3 urubyiruko rukwiye kwigira kuri Ambassadors of Christ Choir

Imyidagaduro - 27/08/2026 5:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amasomo 3 urubyiruko rukwiye kwigira kuri Ambassadors of Christ Choir

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje amasomo atatu urubyiruko rukwiye kwigira kuri Ambassadors of Christ Choir, imaze imyaka 30 ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu mundirimbo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 26 Kanama 2026, Minisitiri Utumatwishima yashimiye iyi korali ku myaka 30 imaze mu murimo wayo, agaragaza ko amateka yayo akwiye kubera urubyiruko isomo.

Yagize ati: “Bamaze imyaka 30 baririmba. Hari isomo ku rubyiruko irya mbere; Gukorera hamwe, Guhozaho, Ubudaheranwa nyuma y’impanuka zagombaga kubaca intege, barakomeje.”

Minisitiri Utumatwishima kandi yavuze ko Ambassadors of Christ Choir yamubwiye ko igihe cyose yagize ibibazo, igihugu cyabaye hafi yayo. Ati: “Bambwiye ko igihe cyose bagize ikibazo, igihugu cyabatabaye.”

Yakomeje agira ati: "Tariki 30/08/2026, badutumiye twese muri  BK Arena".

Ambassadors of Christ Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, iri mu myiteguro ya nyuma yo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu mundirimbo.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru bizasozwa n’igitaramo cyiswe “30 Years of Ambassadors of Christ”, gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, bisobanuye ngo “Imana Ni Yo Yanditse Amateka Yacu.”

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, kikazahuza abakunzi ba Ambassadors of Christ Choir, abayibayemo mu bihe bitandukanye ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Ambassadors of Christ ni imwe mu makorali azwi cyane mu Rwanda no muri Afurika, aho imaze imyaka ikora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, ibiterane by’ivugabutumwa, amakoraniro ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Igitaramo cyo muri BK Arena kizaba umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30, kuramya no kwizihiza ibikorwa byaranze Ambassadors of Christ Choir kuva yatangira kugeza ubu.

Uko wagura itike

Ushaka kwitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir ashobora kugura itike akanda *513*1*1# cyangwa akajya ku rubuga rwa ticqet.rw. Ku bakeneye andi makuru cyangwa ubufasha, bashobora guhamagara kuri 0787837802.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amasomo 3 urubyiruko rukwiye kwigira kuri Ambassadors of Christ Choir


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...