Minisitiri Rosemary Mbabazi yafunguye imurikwa ry’ibihangano by’ubugeni n’ubuhanzi

Amakuru ku Rwanda - 26/05/2021 9:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Rosemary Mbabazi yafunguye imurikwa ry’ibihangano by’ubugeni n’ubuhanzi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yafunguye ku mugaragaro imurikwa ry’ibihangano by’ubugeni n’ubuhanzi, avuga ko ubuhanzi bushingiye ku muco ari itara rimurikira ukwibohora kw’Abanyafurika.

Minisitiri Mbabazi yafunguye ku mugaragaro imurikwa ry'ibihangano by'ubugeni n'ubuhanzi, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro Ndangamurage n'Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika,

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, hizihijwe umunsi wo Kwibohora kwa Afurika 2021 n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage.

Kubera ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ibirori byo kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka wa 2021 byabera ku Ingoro Ndangamurage iherereye i Kanombe.

Byitabiriwe n'abashyitsi bake cyane barimo abahagarariye Leta y’u Rwanda, n'abahagarariye ibihugu by’Afurika baba mu Rwanda

Uyu munsi wo kubohora Afurika washyizweho mu mwaka wa 1958, utangira kwizihizwa ku buryo buhoraho guhera ku wa 25 Gicurasi 1963, itariki yashingiweho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA-OAU) wahindutse Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri 2002.

Insanganyamatsiko yatoranyijwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2021 iragira iti "Ubuhanzi, Ubugeni, Umuco n'Umurage: Umusingi wo kubaka Afurika dushaka".

Minisitiri Rosemary Mbabazi n'abashyitsi batambagijwe mu Ingoro Ndangamurage ahamurikwa ibihangano byubakiye ku muco nyafurika byamuritswe n'abahanzi bakubiye mu ngaga za Rwanda Art Council.

Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko imurika ry'ibihangano rishimangira agaciro umuco n'umurage bifite mu kubaka ubumwe, imibanire n'ubufatanye bw'Abanyafurika. Avuga ko ubuhanzi bushingiye ku muco ari itara rimurikira ukwibohora kw'Abanyafurika.

Kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu, byabanjirijwe n’ikiganiro cyabereye ku Ingoro Ndangamurage i Kanombe cyavuze ku ruhare rw'ubuhanzi mu iterambere ry'Igihugu no kwimakaza Ubuhanzi, umuco n’umurage nk'inkingi yo kubaka Afurika ibereye buri wese.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa, Umunyamakuru wa Kiss Fm Isheja Sandrine n’umunyabugeni Epaphrodite Binamungu.

Aimable Twahirwa yasobanuye ko hari ingamba za Leta y'u Rwanda mu guhesha agaciro ibihangano kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry'umuhanzi n'Igihugu muri rusange.

Anavuga ku kigega cyo gufasha imishinga y'abahanzi agaragaza ko iyi gahunda igikomeje mu rwego rwo kubyaza inyungu ubuhanzi no gufasha uru rwego mu kubaka ubushobozi.

Umunyabugeni Binamungu yagarutse ku gaciro gakomeye k'umutungo mu by'ubwenge n'uburyo ukwiriye kubyazwa ubukungu.

Anagaruka ku ruhare rw'abahanzi mu kwimakaza ururimi rw'Ikinyarwanda mu bihangano byabo nk'ishingiro ryo kwimakaza umuco wacu. Ati “Ururimi rwacu ruraduhuza n'umuco dusangiye ukaturanga."

Binamungu yasabye abahanzi kubakira ku ndangagaciro ya "Ndi Umunyarwanda" kugira ngo abahanzi bagire umwimerere ushingiye ku muco wacu. Abahanzi ntibagomba kwisuzugura kugira ngo bateze imbere umuco n'umurage wacu.

Isheja Sandrine we yashimiye abahanzi nk'abantu bakotana kandi baracyakora neza hari intambwe nziza ariko agasaba ubumwe bw'abahanzi bushingiye ku mvugo igaragara mu ndirimbo yubahiriza igihugu ati "Ubwenge, umutima, amaboko yacu nibidukungahaze duteze imbere Igihugu cyacu."

Muri uyu muhango, Dean of African Ambassadors yabwiye abitabiriye ibirori ko abakuru b'ibihugu, inzego za leta zifatanyije n'abikorera bateganya gushyira imbaraga mu kuzamura inganda ndangamuco zivoma mu muco wa Afurika kugira ngo umuco ‘uduhuza ukomeze kuba ipfundo ry'iterambere’.

Yashimangiye ko kuba uyu mwaka Abakuru b'Ibihugu by'Afurika barahisemo insanganyamatsiko “Ubuhanzi, umuco n’umurage: inkingi yo kubaka Afurika dushaka " yumvikanisha intego ubuyobozi bwahaye umuco nk'inkingi yo kwibohora kwa Afurika.

Hon. Chairman wa Pan Africa movement Musoni Protais yashimiye ubwitange, umurava, n'ubunyafurika bwaranze abaharaniye kwibohora kwa Afurika. Yagarutse ku ruhare rwa buri wese "cyane cyane urubyiruko kugira ngo tubashe kugera kuri Afurika dushaka binyuze mu mbaraga zubakiye kukwiha agaciro."

Minisitiri Mbabazi yafunguye ku mugaragaro imurikwa ry'ibihangano by'ubugeni n'ubuhanzi Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko ubuhanzi bushingiye ku muco ari itara rimurikira ukwibohora kw'Abanyafurika Dean of African Ambassadors yavuze ko inzego zitandukanye zizashyira imbaraga mu kuzamura inganda ndangamuco Umuyobozi wa Pan Africa Movement Hon. Musoni Protais yashimiye ubwitange, umurava, n'ubunyafurika bwaranze abaharaniye kwibohora kwa Afurika

Imurikwa ry’ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni bizamara amezi atatu

Uhereye ibumoso: Epaphrodite Binamungu, Sandrine Isheja na Aimable Twahirwa bahuriye mu kiganiro kigarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, umuco n’umurage: inkingi yo kubaka Afurika dushaka cyayobowe na Andrew Kabera


AMAFOTO: Inteko y'Umuco

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...