Byabaye
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025 muri Crown Conference i
Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni igitabo cyagiye ku isoko kigura ibihumbi 30
Frw, ndetse yacyanditse mu gihe cy’imyaka 13, byatumye kigeza kuri Paji 174.
Mu
bandi bamushyigikiye mu kumurika iki gitabo harimo Umunyamabanga Uhoraho muri
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Barave; umuhanzikazi
wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Mariya Yohana; Tidjara Kabendera; abaramyi
nka Gaby Kamanzi;
Bosco Nshuti
uherutse gukora igitaramo “Unconditional Love Season II’; umukinnyi wa filime,
Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge; Davis D, umwanditsi akaba
n’umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro;
umunyamideli Kabano Franco, Olivier The Legend, umuraperi MD, Dj Spin, n’abandi.
Mu
kumurika iki gitabo Tonzi, yifashishije abashyushyarugamba Ntazinda Marcel na
Michellle Iradukunda, bombi bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru. Ibi
birori kandi byitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ze, abanyamakuru
bakoranye mu bihe bitandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye, aba- Depite
n’abandi.
Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashimye umusanzu wa Tonzi
Umunyamabanga
wa Leta muri iyi Minisiteri, Ngabo Brave yashimye Tonzi ku bw’umusanzu we
wagejeje ku iyandikwa ry’iki gitabo. Ati “Ndashaka gushimira by’umwihariko
Tonzi waduteranyirije hano, turishimye, turanezerewe cyane ku bw’iki gitabo nka
Minisiteri ishinzwe iterambere ry’ubuhanzi, ikintu cya mbere ni ukugushimira ko
wateye iyi ntambwe.”
Ngabo
Brave yavuze ko buri wese anyura mu buzima bugoye cyangwa se ibibazo bikomeye
ariko buri wese uko abisohokamo, ni byo bituma aba udasanzwe.
Ati
“Wabitubwiye neza ko ibibazo byo bihoraho, ariko uko tubinyuramo, niho
dusohokana intsinzi. Icyo rero ni igikorwa gikomeye wakoze cyo kudusangiza,
kuko igitabo kibaho imyaka ibihe n’ibihe. Ubu rero, hari uri kunyura mu bihe
bigoye bijya gusa n’ibyo wanyuzemo, gishobora gufasha kikamubera urumuri.”
Ngabo
yavuze ko amwe mu masomo yakuye mu gitabo cya Tonzi yubakiye ku kubwira buri
wese kongera kwicyebuka akareba uwo ariwe. Ati “Ndiho ndi inde? Ni ikibazo
cyatuma wongera kwicyebuka ukavuga uti ariko ndi uyu wanyuze muri ibi bikomeye,
muri ibi bamvuga, muri aya macuma acannye bantera cyangwa ndi undi w’umutsinzi
kurusha ibyo ndi kunyuramo, ibyo rero ni akazi gakomeye, ariyo ya ndorerwamu
navugaga, udusaba kongera kwirebamo tukicyebuka, tukareka gusandara hirya no
hino.”
Ngabo
yavuze ko Tonzi akwiye gutekereza uko iki gitabo cyashyirwa mu rurimi
rw’Ikinyarwanda, ndetse n’uburyo cyakorwamo filime mbarankuru.
Phanny
Wibabara waririmbanye na Tonzi mu itsinda ‘The Sisters’, yashimye Tonzi ku bw’umusanzu
we mu iyandikwa ry’iki gitabo, avuga ko gikubiyemo imbaraga kuri benshi bifuza
kuva mu nzira y’inzitane kugirango bongere kwiyubaka.
Mu
bandi bashimye ibikubiye muri ibi bitabo barimo Tidjara Kabendera waguze
ibitabo 10, Mariya Yohana, Maman Eminante, Tom Ndahiro, Mani Martin n’abandi.
Uyu mugoroba uvuze
ikintu kinini ku buzima bwa buri wese
Tonzi
yavuze ko igitabo cye cyubakiye icyizere, gukomera, ubutwari, kwihangana no
kubasha kurenga inzitizi za byinshi, ariko kandi ni amasomo akomeye kuri
benshi.
Yasobanuye ko yatangiye yandika iki gitabo yumva ari ibintu byoroshye, ariko byamufashe imyaka 13 kugirango kibe kirangiye. Ati “Mwumve ukuntu bikomeye. Kubera ko ubuhamya cyangwa ubuzima bw’umuntu yanyuzemo, nanjye byambereye urugendo rwo gukira, nabanye nanjye".
"Ntabwo byatangiye numva nzasohora igitabo, ahubwo
byatangiye numva ubutumwa budasanzwe buri kunyura, byandika muri ‘Agenda’,
hanyuma mu gihe cya Covid-19, nibwo naje gusanga naranditse ibintu bikomeye,
naje kubisangiza umuvandimwe wanjye, n’umugabo wanjye, barambwira bati ibi
bintu ntabwo wabyihererekana.”
Uyu
mugabo yavuze ko mu iyandikwa ry’iki gitabo kugeza gisohotse kuri Paji 174
yakoresheje hafi Miliyoni 20 Frw. Avuga ati “Muri uru rugendo rwo kucyandika, ushobora
kubona izi paji 174, ariko hagiyeho hafi Miliyoni 20 Frw. Nari nziko ari
nk’indirimbo wishyura ‘Producer’ ariko nasanze atari ko bigenda.”
Yavuze
ko aba mbere yari yizeye ko bamukorera igitabo yabishyuye arababura, binagenda
uko no ku bandi bantu yegereye ku nshuro ya Kabiri.
Yavuze
ko iki gitabo cye kiri mu rurimi rw’icyongereza, ariko agomba no kuzagishyira
mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugirango kizagera hirya no hino. Ati “Kunshyigikira,
ni ugushyira umukobwa. Kunshyigikira, ni ugushyigikira umugore wanze
guheranwa."
Igitabo
cye “An Open Jail: When the World Crucifies You” – Igihome gifunguye: Iyo isi
ikumanika ku musaraba, kirimo inkuru itari isanzwe y’ubuzima yanyuzemo,
agahinda, ubwigunge n'ikizere cyavuyemo ubutumwa bukomeye ku bandi.
Yacyanditse
gishingiye ku rugendo rwe rwatangiye mu mwaka wa 2012, umunsi yagombaga
kwibaruka umwana we wa mbere. Ku bw’ibyishimo n’amatsiko byari byamurenze,
Tonzi n’umugabo we bari biteguye kwakira umukobwa wabo. Ariko nk’uko
yabyanditse mu gitabo, uwo munsi warangiye mu marira n’agahinda gakomeye, ubwo
abaganga babatangarizaga ko umwana wabo yapfuye ataravuka.
Tonzi
avuga ko ibyo yabayemo byamushoye mu gihome kidasanzwe – igihome kitagaragara,
ariko cyuzuyemo ibikomere byo mu mutima, kwicira urubanza, agahinda gakabije
n’ikigugu cyamurwanye igihe kirekire. Ni cyo yise “An Open Jail”, igihome
umuntu abamo atari muri gereza nyir’izina, ariko akabaye imbohe
y’amarangamutima ye.
Mu
gitabo cye, Tonzi agaragaza uko yabuze icyizere, yibaza niba atari we wateje
urupfu rw’umwana we, akinjira mu buzima bwugarijwe n’umwijima n’amaganya.
Aragira ati: "Nabaye mu kirahure cy’agahinda, nta byishimo na bimwe byumvikaga,
n’abo nari nsanzwe nkunda nari narabaye kure yabo."
Ubutumwa
bw’iki gitabo burenze inkuru y’agahinda; burimo n’amasomo 15 akomeye yise
“imitego” abantu benshi bagwamo igatuma ubuzima bwabo buhagarara. Muri byo
harimo ibikomere by’ingo, intambara, gutakaza umwirondoro, ipfunwe, uburwayi
n’amateka aremereye nka Jenoside.
Tonzi
yanditse ati: “Singufitiye urufunguzo rw’amakarita yawe, ariko ukeneye kumenya
ko imbaraga zo kwibohora zari ziri mu maboko yawe kuva kera.”
Mu
gice cya “Dedication”, Tonzi yatuye igitabo umugabo we Alfred Gatarayiha
(Alpha) n’abakobwa babo Galta, Grania na Talya. Yagize ati: “Urukundo n’inkunga
mwangiriye byatumye nshobora kurangiza iki gitabo.”
Yanibutse
umwana we w’imfura Talpha wavutse agapfa, ati: “Ni wowe wahaye icyerekezo
ubutumwa buri muri iki gitabo. Ruhukira mu mahoro.”
Yagize
kandi umwanya wo guha icyubahiro nyina Munyana Ruth waguye muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe Marcel Ngamije utaraboneka kugeza
n’ubu.
Mu
gice cya "Acknowledgments", yashimiye by'umwihariko mushiki we
Angelique Umuhire wamushyigikiye kuva atangiye iyi nkuru, ndetse na Valentine
Mudogo wamuteye inkunga mu gutunganya igitabo, hamwe na Musoni Cyusa Nicky na
Patrick Cyuzuzo ku bufasha bwabo bw’ingirakamaro.
Tonzi
yashimangiye ko iyi nkuru atari iye yonyine, ahubwo ari iy’abantu bose bigeze
kuba mu gihome cy’amarangamutima, yaba kubera agahinda, ibikomere, gutakaza
umuntu, cyangwa kutababarira.
Ati
“Nari mfite uburenganzira bwo kumva ndababaye, ariko ntari ngomba kubigumamo.
Imana yampaye imbaraga zo kuva mu gihome cyanjye, none ndashaka gufasha
n’abandi kugisohokamo.”
Tonzi
amaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya Imana, aho yatangiye umwuga we mu
2003. Afite album icyenda, kandi ari gutegura album ya 10, izasohoka ku wa 19
Nzeri 2025.
Noneho
yateye intambwe nshya nk’umwanditsi w’ubuhamya bufite umutwaro n’icyerekezo,
yifashishije ijambo ry’Imana, uburambe n’umutima ushaka gukiza abandi.
“An
Open Jail” si igitabo gusa. Ni inkuru ifungura imiryango y’ibikomere byinshi
biba bihishe mu mitima y’abantu benshi, ibibutsa ko hari ubuzima nyuma
y’agahinda, kandi ko umuntu wese afite amahirwe yo kubohoka atarinze gusenya
inkuta, kuko igihome nyacyo kiba mu mutima.
Uhereye ibumoso: Uwitonze Clementine [Tonzi], Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayihire [Uri hagati],
ndetse n'umugabo wa Tonzi, Alpha
Abahanzi Mani Martin, Bill Ruzima na Patrick Nyamitari bafashije Tonzi gutaramira abitabiriye ibirori yamurikiyemo igitabo cye cya mbereUmunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave yashimye umusanzu wa Tonzi mu kwandika ibitabo
Umuhanzikazi Mariya Yohana yashimye Tonzi, ariko amusaba gushyira igitabo cye mu rurimi rw'Ikinyarwanda
Umunyamakuru Japhet Mazimpaka [Uri ibumoso] ndetse n'umuhanzi Davis D [Uri iburyo]
Tonzi yavuze ko byamufashe imyaka 13 yandika iki gitabo cye cya mbere
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi yashyigikiye mugenzi we wamuritse igitabo
Umunyamakuru wa RBA, Michelle Iradukunda, niwe wayoboye ibirori byo kumurika igitabo cya Tonzi
Umusangiza w'amagambo akaba n'umunyamakuru wa RBA, Ntazinda Marcel
Umucuranzi wa Saxophone, Israel Papy
Umukindo Protocol yakiriye abitabiriye ibi birori bya Tonzi, ni uku baserutse
Abakinnyi b'ikinamico na filime barimo Umusizi Tuyisenge, Carine watsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi bakinnye umukino ushushanya gusohoka mu gihome cy'amateka
NGABO BRAVE YASABYE TONZI GUTEKEREZA UKO IGITABO CYE YAGIKORAMO FILIME MBARANKURU