Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro hateraniye Ibihumbi by’abaturage baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abiciwe i Nyanza ya Kicukiro, nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR.
Ni nyuma y’uko habanje gukorwa urugendo rwatangiriye ahahoze Ishuri rya ETO (Ishuri ry’Imyuga rya Kigali) ku Kicukiro, rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. Abayobozi batandukanye n'imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka32 izi nzirakarengane zazize uko zavutse, Muteteri Béatha watanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mbere ya Jenoside iwabo bari baratangiye gutotezwa.
Ati: "Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntitwari tubayeho mu mahoro aha mu Kagarama. Twaratotezwaga, ntitwararaga mu rugo buri munsi kubera umutekano muke. Guhera mu 1990 kugera mu 1993, ababyeyi bacu bahoraga bahangayitse.
Icyo gihe umubyeyi wanjye umwe yakoraga muri BRALIRWA, avuye mu kazi Interahamwe zimuvuna ukuboko, zimushinja ngo yari afite umuhungu wagiye mu Inkotanyi. Icyo gikomere yapfuye agifite."
Yavuze ko nyuma baje kuzamurwa bajyanwa ku Musozi wa Nyanza ya Kicukiro kugira ngo baze kuhicirwa. Yibuka ko icyo gihe batewemo grenade, abasigaye Interahamwe zibajyamo zikajya zibica.
Ati: "Mu gitondo nabonaga abantu nari nzi, ba mama bacu, bapfiriye mu mirambo, ariko nta kindi nari gukora. Interahamwe zaragarutse, tujya munsi y'imirambo turihisha. Naravuze ngo sinongera kwiruka. Interahamwe zavaga mu Bugesera, zikajya zinyura mu mirambo zigakandagira."
Yavuze ko aho ari ho yarokokeye, ashimira Inkotanyi zongeye kumufasha kubona ubuzima.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uyu munsi wihariye kuko wibukwaho inzirakarengane z'Abatutsi ibihumbi 105 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro barimo ibihumbi 3 bahiciwe tariki ya 11 Mata 1994, nyuma yo kuvanwa muri ETO Kicukiro.
Ati: "Uyu munsi rero tugomba gukomeza kubibuka, tukibuka ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe mu Rwanda, igakorwa n'Abanyarwanda, igakorerwa abandi Banyarwanda, Umuryango Mpuzamahanga uyifitemo uruhare ruremereye."
Yavuze ko Abatutsi bahungiye muri ETO Kicukiro bari basanze Ingabo z'Ababiligi zari muri MINUAR, ariko yarabataye, ibasiga mu maboko y'Interahamwe. Yerekanye ko Amahanga yagize uruhare mu byiciro byose bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko ku kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ikomeje gushyigikira FDLR, atari muri gahunda yo guhirika Ubutegetsi bw’u Rwanda gusa ari no kugarura Jenoside.
Yagize ati: ”Ntabwo ari no gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda gusa, gahunda ihari ni iyo kugarura Jenoside mu Rwanda." Yavuze ko Kwibuka atari ukugira ngo abantu barire gusa ahubwo ari no gukuramo Isomo.


Hakozwe urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe i Nyanza ya Kicukiro, nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR





Muteteri Béatha watanze ubuhamya

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko Kwibuka atari ukugira ngo abantu barire gusa ahubwo ari no gukuramo Isomo




Abayobozi batandukanye n'imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
