Minisitiri Nduhungirehe yashyize imbere igitaramo cya Doja Cat mu byo yitabiriye muri BK Arena

Imyidagaduro - 17/03/2026 10:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Nduhungirehe yashyize imbere igitaramo cya Doja Cat mu byo yitabiriye muri BK Arena

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko igitaramo cy’umuraperi Doja Cat cyabereye muri BK Arena ari cyo cya mbere cyamushimishije kurusha ibindi byose amaze kuharebera.

Doja Cat, umuraperi w’umunyamerika uri mu bagezweho ku Isi, yataramiye i Kigali mu gitaramo kiri mu rugendo rwe rw’ibitaramo azengurukamo Isi yise ‘Tour Ma Vie World Tour’, aho yakiranywe urugwiro n’abafana benshi bari baturutse hirya no hino.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’imyidagaduro yabonye, avuga ko nubwo amaze kureba ibitaramo byinshi byabereye muri BK Arena, icy’uyu muhanzi ari cyo cyamusize atunguwe kurusha ibindi.

Yagize ati: “Nagiye mu bitaramo byinshi byabereye muri BK Arena, ariko iki cyo rwose ni cyo cyarushije ibindi byose mu buryo bwo gutanga ibyishimo n’imyidagaduro nabonye muri iyo nyubako. Doja Cat ni umuhanzi ufite impano idasanzwe n’imbaraga zidasanzwe nk’aho zituruka ku wundi mubumbe.”

Mu ndirimbo zashimishije benshi harimo “Paint the Town Red”, imwe mu zigezweho za Doja Cat, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 390 ku rubuga rwa YouTube, aho abafana bayiririmbanaga na we ijambo ku rindi.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda birimo Sherrie Silver, Ariel Wayz na Babo. Ni igitaramo cya Global Citizen, Move Afrika Festival cyari kiyobowe na Doja Cat.

Nyuma yo gutaramira i Kigali, Doja Cat agiye gukomereza urugendo rwe muri South Africa aho azataramira muri SunBet Arena ku wa 20 Werurwe 2026.

Iki gitaramo cyasize amateka muri BK Arena, kikaba cyarashimangiye ko u Rwanda rukomeje kuba icyerekezo cy’ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, bikurura abahanzi n’abafana baturutse hirya no hino ku Isi.

Doja Cat ni umwe mu bahanzi b’abagore bagezweho cyane ku Isi, uzwiho guhuza kuririmba, kurapa no kubyina mu buryo bushimisha abafana benshi.

Amazina ye nyakuri ni Amala Ratna Zandile Dlamini, akaba yaravukiye muri Los Angeles afite inkomoko muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.

Yatangiye kumenyekana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri SoundCloud, aza kwamamara cyane binyuze mu ndirimbo “Mooo!” mbere yo gukomeza kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga. Indirimbo ze zirimo “Say So”, “Woman” na “Paint the Town Red” zamugize icyamamare ku Isi.

Doja Cat kandi yegukanye ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards, aho yashimangiye ko ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe.

Azwiho gukora ibitaramo bikomeye birimo imbyino n’imyambarire itangaje, bigatuma aba umwe mu bayoboye imyidagaduro n’umuco w’iki gihe (pop culture) ku rwego mpuzamahanga.

Igitaramo cya Doja Cat cyasize benshi banyuzwe i Kigali, aho na Minisitiri Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagishyize ku mwanya wa mbere mu byo yabonye muri BK Arena

Minisitiri Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yavuze ko igitaramo cya Doja Cat cyabereye muri BK Arena ari cyo cyamushimishije kurusha ibindi byose amaze kuharebera

Doja Cat yatangaje i Kigali mu gitaramo cya ‘Tour Ma Vie World Tour’, ashimisha abafana n’indirimbo ze zakunzwe cyane nka Paint the Town Red

Doja Cat yagaragaje impano idasanzwe i Kigali, ashimisha abafana n’indirimbo ze zakunzwe ku Isi hose

Uko yinjira ku rubyiniro, niko Doja Cat yibutsa isi impano ye idasanzwe mu kuririmba, kurapa no kubyina

 Abafana baririmbanye na Doja Cat indirimbo ze zigezweho nka Paint the Town Red, bishimangira ubwamamare rwe ku rwego mpuzamahanga



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...