Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi, Nathalie Clauwaert aheruka gutangaza ko bifuza kuzajyana abakinnyi benshi muri shampiyona y'Isi ndetse ko bavuganye na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ikababwira ko bazitabira nta kibazo.
Yagize ati; "Turifuza kujyana umubare munini w’abakinnyi muri Shampiyona y’Isi nyuma yo kwitabira amasiganwa atandukanye. Nk’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi, mbere na mbere twabanje gushaka amakuru mu buryo bwuzuye. Twavuganye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi nta gisubizo gitandukanye n’icyo twashakaga twabonye. UCI yatwijeje ko kimwe n’andi mashyirahamwe, duhawe ikaze muri Shampiyona y’Isi kandi tuza dufashwe neza.”
Nathalie Clauwaert yatangaje ibi nyuma y'uko hari abatekerezaga ko u Bubiligi bushobora kutazitabira shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda bijyanye n'uko Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo na bwo mu bya dipolomasi.
Ni na nyuma y'uko kandi Soudal-Quick-Step Devo Team yo mu Bubiligi yanze kwitabira Tour du Rwanda 2025, ivuga ko itizeye umutekano w’u Rwanda kubera intambara yaberaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashimye icyemezo cyafashwe n'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi cyo kwitabira Isiganwa ry’amagare cyo kwitabira iyi shampiyona y'Isi izabera mu Rwanda.
Yavuze ko iki ari icyemezo cyiza, aha ikaze ikipe y'u Bubiligi mu Rwanda ndetse n'andi makipe muri rusange.
Iri siganwa rizaba ribereye muri Afurika ku nshuro ya mbere rizaba mu kwezi kwa Cyenda guhera tariki 21-28, 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye u Bubiligi bwemeye kuzitabira shampiyona y'Isi mu Rwanda