Minisitiri Nduhungirehe mu bababajwe n’urupfu rwa Mama Mukura

Imikino - 04/08/2025 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Nduhungirehe mu bababajwe n’urupfu rwa Mama Mukura

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, ari mu bababajwe n’urupfu rw’umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura witabye Imana azize uburwayi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, usanzwi uzwiho gufana ikipe ya Mukura VS abinyujije kuri X yanditse ati: ”Uruhukire mu mahoro Madeleine Mukanemeye, a.k.a Mama Mukura”.

Hakim Sahabo usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Standard de Liege yo mu Bubiligi abinyujije kuri Instagram ye nawe yerekanye ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Mama Mukura aho yanditse ati: ”Uruhukire mu mahoro twese turagukunda. Nyogokuru Ntabwo tuzakwibagirwa”.

AS Kigali nayo yifatanyije na Mukura VS aho yanditse iti: ”Umuryango mugari wa AS Kigali wifatanyije n'umuryango mugari wa Mukura VS mu gahinda ko kubura umufana wabo ukomeye Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura. AS Kigali iboneyeho no kwifuriza umuryango we asize gukomera muri ibi bihe bitoroshye. Ruhukira mu mahoro mubyeyi”.

Mukanemeye Madeleine wari ufite imyaka 103 azwiho kuba umufana w’ibihe byose wa Mukura VS, n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", aho yabigaragaje ku bwo kudasiba umukino n’umwe aya makipe yakiniye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...