Minisitiri Mukazayire yashimiye RSSB Tigers BBC yanditse amateka muri FIBA Intercontinental Cup

Imikino - 28/09/2026 10:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Mukazayire yashimiye RSSB Tigers BBC yanditse amateka muri FIBA Intercontinental Cup

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe ya RSSB Tigers BBC nyuma yo kwandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yitabiriye irushanwa rya FIBA Intercontinental Cup ndetse ikegukana umwanya wa kane.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Mukazayire yashimiye abakinnyi n’abagize RSSB Tigers ku muhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe bahagarariye u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika.

Yagize ati: “Turashimira cyane RSSB Tigers yanditse amateka ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu mikino ya FIBA Intercontinental Cup ndetse bakegukana n’umwanya wa 4.”

Yakomeje ashimira iyi kipe ku buryo yitwaye muri iri rushanwa, avuga ko yagaragaje umuhate n’ubwitange mu guhagararira u Rwanda na Afurika. Ati: “Mwarakoze gukinana umuhate n’ubwitange muhagarariye u Rwanda ndetse na Afurika!”

Kuba RSSB Tigers BBC yarageze muri FIBA Intercontinental Cup byabaye amateka mashya kuri Basketball yo mu Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu gihugu yari igeze kuri uru rwego rw’amarushanwa mpuzamahanga.

RSSB Tigers yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa kane, nyuma yo guhatana n’amakipe akomeye yaturutse mu bice bitandukanye by’Isi. 


Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe ya RSSB Tigers BBC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...