Mu butumwa yanyujije ku
rukuta rwe rwa X, Minisitiri Mukazayire yashimiye abakinnyi n’abagize RSSB
Tigers ku muhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe bahagarariye u Rwanda ndetse
n’umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Turashimira
cyane RSSB Tigers yanditse amateka ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu
mikino ya FIBA Intercontinental Cup ndetse bakegukana n’umwanya wa 4.”
Yakomeje ashimira iyi
kipe ku buryo yitwaye muri iri rushanwa, avuga ko yagaragaje umuhate
n’ubwitange mu guhagararira u Rwanda na Afurika.
Kuba RSSB Tigers BBC yarageze
muri FIBA Intercontinental Cup byabaye amateka mashya kuri Basketball yo mu
Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu gihugu yari igeze kuri uru rwego
rw’amarushanwa mpuzamahanga.
RSSB Tigers yasoje iri
rushanwa iri ku mwanya wa kane, nyuma yo guhatana n’amakipe akomeye yaturutse
mu bice bitandukanye by’Isi.



Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe ya RSSB Tigers BBC
