Mu butumwa yanyujije ku
rukuta rwe rwa X, Minisitiri Mukazayire yavuze ko umukino waranzwe n’ibyishimo
byinshi, ashimira ikipe y’u Rwanda ku ntsinzi ndetse n’abafana ku buryo bitwaye.
Yagize ati: “Dore ikipe
ngo iraduha intsinzi! Dore abafana ngo turishima! Akarusho na H.E Perezida wacu
akabana natwe. Byari byiza pe! Twariye show uyu mugoroba.”
Minisitiri Mukazayire
kandi yifurije amahirwe ikipe y’u Rwanda mu mukino utaha izahuramo na Cape
Verde tariki ya 29 Nzeri, ashimangira ko nubwo abafana bashobora kuba kure
y’ikipe, umutima wabo ukomeza kuba hamwe na yo.
Yagize ati: “Amahirwe
masa ku ikipe yacu mu mukino bazahuriramo n’ikipe ya Cape Verde tariki 29/09.
Kure y’amaso si kure y’umutima.”
Yanibukije abafana ko mu gihe bishimira intsinzi bakwiye
kubikora mu buryo butabangamira ubuzima bwabo. Yabasabye kwirinda
ibiyobyabwenge n’ibyo yise “inzoga z’ibyuma”, ndetse anasaba abanywa inzoga kuzifata
mu rugero rudasindisha
Yasoje ubutumwa bwe agira
ati: “#Tunyweless na #SoberGen”, isaba urubyiruko n’abakunzi ba siporo
kwishimira ibihe by’imyidagaduro badakoresheje ibiyobyabwenge cyangwa inzoga
nyinshi.
Ubu butumwa bwa Minisitiri Mukazayire bwatanzwe nyuma y’ibyishimo byaranze abafana b’u Rwanda, mu gihe ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Cape Verde uteganyijwe tariki ya 29 Nzeri 2026, aho Amavubi ari gushaka itike y’igikombe cy’Afurika iherukamo mu mwaka wa 2004.

