Minisitiri Mukazayire yashimiye abafana nyuma yo gutsinda Liberia abasaba kwirinda ‘inzoga z’ibyuma’

Amakuru ku Rwanda - 26/09/2026 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Mukazayire yashimiye abafana nyuma yo gutsinda Liberia abasaba kwirinda ‘inzoga z’ibyuma’

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe y’u Rwanda "Amavubi" n’abafana nyuma y’umukino batsinzemo Liberia 3-1, avuga ko bishimiye intsinzi ndetse anashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yifatanyije na bo muri ibyo bihe by’ibyishimo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Mukazayire yavuze ko umukino waranzwe n’ibyishimo byinshi, ashimira ikipe y’u Rwanda ku ntsinzi ndetse n’abafana ku buryo bitwaye.

Yagize ati: “Dore ikipe ngo iraduha intsinzi! Dore abafana ngo turishima! Akarusho na H.E Perezida wacu akabana natwe. Byari byiza pe! Twariye show uyu mugoroba.”

Minisitiri Mukazayire kandi yifurije amahirwe ikipe y’u Rwanda mu mukino utaha izahuramo na Cape Verde tariki ya 29 Nzeri, ashimangira ko nubwo abafana bashobora kuba kure y’ikipe, umutima wabo ukomeza kuba hamwe na yo.

Yagize ati: “Amahirwe masa ku ikipe yacu mu mukino bazahuriramo n’ikipe ya Cape Verde tariki 29/09. Kure y’amaso si kure y’umutima.”

Yanibukije abafana ko mu gihe bishimira intsinzi bakwiye kubikora mu buryo butabangamira ubuzima bwabo. Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibyo yise “inzoga z’ibyuma”, ndetse anasaba abanywa inzoga kuzifata mu rugero rudasindisha

Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “#Tunyweless na #SoberGen”, isaba urubyiruko n’abakunzi ba siporo kwishimira ibihe by’imyidagaduro badakoresheje ibiyobyabwenge cyangwa inzoga nyinshi.

Ubu butumwa bwa Minisitiri Mukazayire bwatanzwe nyuma y’ibyishimo byaranze abafana b’u Rwanda, mu gihe ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Cape Verde uteganyijwe tariki ya 29 Nzeri 2026, aho Amavubi ari gushaka itike y’igikombe cy’Afurika iherukamo mu mwaka wa 2004.


 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...