Minisitiri Lilian Aber watewe imitoma na Fik Fameica ni muntu ki?

Imyidagaduro - 14/09/2024 6:35 PM
Share:
Minisitiri Lilian Aber watewe imitoma na Fik Fameica ni muntu ki?

Lilian Aber uri mu ba Minisitiri baheruka guhabwa inshingano na Perezida Museveni, aho yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi, yatewe imitoma n’umuhanzi Walukagga Shafik [Fik Fameica]. Ni ibintu byavugishije benshi, bamwe bavuga ko abanyapolitike b’abagore bakomeje gutwarwa imitima n’abahanzi bo muri Uganda.

Minisitiri Lilian Aber aheruka gutangaza ko yifuza gusangira ifunguro rya nimugoroba n'umuhanzi Fik Fameica wahise nawe amutomagiza yifashishije amagambo aryohereye.

Fik Fameica yagaragaje Minisitiri Lilian Aber nk'ufite ubwiza budasanzwe, akagira umutima w’agatangaza n’isura y’akataraboneka. Nyuma yaho, abantu bahise batangira kujujura.

Bamwe bagaragaje ko Fik Fameica na Lilian Aber bashobora kuvamo Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro. 

Lilian Aber yagaragaje ko asanzwe ari inshuti ya Fik Fameica, nyamara ariko bivugwa neza ngo 'bitangira buhoro buhoro'.

Uyu mugore ukomeje kuvugisha benshi, yaravukiye muri Kitgum, akaba yararezwe na Mama we. Avukana na Loum Janani, akaba umubyeyi w’abana 2.

Yize amashuri abanza bigoranye kuko ubwo yarimo ayasoza umubyeyi we yagize impanuka yatumye atabasha kubona uko yakomeza kumurihira amashuri.

Yaje gusoreza amashuri abanza ku ishuri rya Kasubi riterwa inkunga n’igisirikare. Binyuze muri Rev Oketayot, yabashije gukomeza amashuri yisumbuye.

Yaje kuhahurira na Lazarus Ocira, baza gusezerana akiri muto bimuviramo no kureka kwiga ageza mu mwaka wa Gatatu, maze ku myaka 17 yibaruka imfura.

Umugabo we yaje kumufasha gukomeza kwiga maze asoza ayisumbuye. Muri icyo gihe cyose ariko yari yaragiye yerekana ubushobozi mu birebana n’imiyoborere.

Muri 2012 ni bwo yinjiye muri Kaminuza ya Makerere aho yigiye icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n’indimi cyane cyane Ururimi rw’icyongereza hamwe n’Itumanaho.

Yanahigiye icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu birebana n’ubucuruzi. Aheruka kandi guhabwa na Kaminuza ya Zoe Life yo muri Leta Zunze z’Amerika, impabushobozi y’ikirenga.

Muri iyi Kaminuza yari umwe mu bayobozi bayoboye abandi banyeshuri anatangira kuba umuntu wa hafi w’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni.

Yigeze kumvikana agaruka ku rupfu rw’umugabo we avuga ko yishwe na Kanseri kandi yarabyiteguye, akaba atarabaye imbata yabyo ahubwo yakomeje guharanira inzozi ze.

Yabaye umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Uganda, ni umujyanama kandi wa Perezida Museveni mu birebana n’ubuzima bw’urubyiruko.

Mu 2023 yagizwe Umuyobozi Wungirije wa MK Movement umuryango watangijwe na Gen Muhoozi Kainerugaba. Aheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi.Minisitiri Lilian Aber yavuze ko ari inshuti ya Fik Fameica nta kindi kirenzeho n'ubwo hakomeje gukekwa ibindiFik Fameica umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Uganda yatakagije Minisitiri Lilian Aber


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...