Fik Fameica yagaragaje Minisitiri Lilian Aber nk'ufite ubwiza
budasanzwe, akagira umutima w’agatangaza n’isura y’akataraboneka. Nyuma yaho, abantu
bahise batangira kujujura.
Bamwe bagaragaje ko Fik Fameica na Lilian Aber bashobora kuvamo Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro.
Lilian Aber yagaragaje ko
asanzwe ari inshuti ya Fik Fameica, nyamara ariko bivugwa neza ngo 'bitangira buhoro
buhoro'.
Uyu mugore ukomeje kuvugisha benshi, yaravukiye muri Kitgum, akaba yararezwe na Mama we. Avukana na Loum Janani, akaba umubyeyi w’abana 2.
Yize amashuri abanza bigoranye kuko ubwo yarimo ayasoza umubyeyi
we yagize impanuka yatumye atabasha kubona uko yakomeza kumurihira amashuri.
Yaje gusoreza amashuri abanza ku ishuri rya Kasubi riterwa inkunga n’igisirikare. Binyuze muri Rev Oketayot, yabashije gukomeza amashuri yisumbuye.
Yaje kuhahurira na Lazarus Ocira, baza gusezerana akiri
muto bimuviramo no kureka kwiga ageza mu mwaka wa Gatatu, maze ku myaka 17 yibaruka imfura.
Umugabo we yaje kumufasha gukomeza kwiga maze asoza
ayisumbuye. Muri icyo gihe cyose ariko yari yaragiye yerekana ubushobozi
mu birebana n’imiyoborere.
Muri 2012 ni bwo yinjiye muri Kaminuza ya Makerere aho
yigiye icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n’indimi cyane cyane Ururimi rw’icyongereza
hamwe n’Itumanaho.
Yanahigiye icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu birebana n’ubucuruzi. Aheruka kandi guhabwa na Kaminuza ya Zoe Life yo muri Leta Zunze z’Amerika, impabushobozi y’ikirenga.
Muri iyi Kaminuza yari umwe mu bayobozi bayoboye
abandi banyeshuri anatangira kuba umuntu wa hafi w’ishyaka rya NRM rya Perezida
Museveni.
Yigeze kumvikana agaruka ku rupfu rw’umugabo we avuga ko
yishwe na Kanseri kandi yarabyiteguye, akaba atarabaye imbata yabyo ahubwo
yakomeje guharanira inzozi ze.
Yabaye umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Uganda,
ni umujyanama kandi wa Perezida Museveni mu birebana n’ubuzima bw’urubyiruko.
Mu 2023 yagizwe Umuyobozi Wungirije wa MK Movement umuryango
watangijwe na Gen Muhoozi Kainerugaba. Aheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi.Minisitiri Lilian Aber yavuze ko ari inshuti ya Fik Fameica nta kindi kirenzeho n'ubwo hakomeje gukekwa ibindi
Fik Fameica umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Uganda yatakagije Minisitiri Lilian Aber