Minisitiri Ildephonse Musafiri yahaye umugisha umushinga wa Bwiza wo gutera ibiti mu ngo

Imyidagaduro - 16/11/2022 1:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Ildephonse Musafiri  yahaye umugisha umushinga wa Bwiza wo gutera ibiti mu ngo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Dr Musafiri Ildephonse, yakiriye umuhanzikazi Bwiza baganira ku bukangurambaga yise “Igiti mu rugo’ bugamije kurengera ibidukikije.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ni bwo Dr. Ildephonse yakiriye Bwiza ari kumwe n’abamufasha mu muziki ndetse n’Umuyobozi w’ikigo, Yalla Yalla Group, Bwana Ndayizigiye Emmanuel bazamufasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Kikac, Uhujimfura Claude, yabwiye InyaRwanda, ko ibiganiro Bwiza yagiranye na Musafiri Ildephonse byari bigamije kumumurikira umushinga we no kugira ngo bamumenyesheje ko ugiye gutangira.

Yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mushinga ari ‘ugushishikariza urubyiruko kwita ku bidukikije, gushyigikira Leta muri gahunda yo kwita ku bidukikije’ nk’umurage mwiza w’u Rwanda rwacu n’Isi yose muri rusange haterwa ibiti biribwa.

Uhujimfura avuga ko nyuma yo guhura na Musafiri ‘ubukangurambaga bwatangiye’. Yavuze ko uyu muyobozi yabemereye ubufasha no kubakorera ubuvugizi ‘aho tubona twaba twifuza byabyara umusaruro mu gushishikariza ibigo byikorera, abantu ku giti cyabo’ gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibindi.

Ndayizigiye Emmanuel [Emma] uyobora Yalla Yalla yabwiye InyaRwanda ko ‘hari imikoranire hagati ya Kikac na Yalla Yalla Group mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga’.

Bwiza ni we muhanzi watsinze irushanwa ‘Next Diva-Indi Mbuto’ rya Kikac Music Label.

Gutsinda iri rushanwa biguhesha amahirwe yo gukorana na Kikac mu gihe cy’imyaka ibiri. Mu mwaka umwe bagufasha kumenyekanisha ibikorwa byawe, hanyuma umwaka wa kabiri uhitamo umushinga wo gukoraho.

Bwiza usanzwe yiga ibijyanye n’ubukerarugendo yahisemo umushinga ujyanye no kurengera ibidukikije.

Anaherutse kugirana amasezerano n’umuryango w’abasukuti mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Mu gihugu cyose hari abaskuti ibihumbi 45. Amasezerano bagiranye na Bwiza, akubiyemo kumufasha gukora ubu bukangurambaga kugira ngo agera ku ntego yihaye.

Uretse aya masezerano bagiranye, banahisemo Bwiza nka 'Brand Ambassador' w’abo mu Rwanda.

Uhujimfura avuga ko ubu bukangurambaga babwitezeho ‘Guhuza Bwiza n’inzego zitandukanye mu kuganira ku bijyanye n’ibidukikije’.

Ku munsi wa nyuma, Bwiza azakora igitaramo azatumira abafatanyabikorwa bose n’abandi bafite aho bahuriye no kubungabunga ibidukikije. Kizabera muri Kigali Serana Hotel.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzikazi azatangaza aho ubukangurambaga bwe bwageze, umusanzu we n’ibigikenewe kugira ngo ibidukikije bikomeza gusigasirwa.

Azanasaba abafatanyabikorwa kumushyigikira akagera aho avuga rikijyana mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Muri ubu bukangurambaga, uyu mwari azakorana n’ibigo bya Leta, abikorera nka MTN ndetse bazakorana umuganda wo gutera ibiti, Intara zose, abaturage, urubyiruko n’abandi bose binyuze mu buhanzi, mu itangazamakuru hagamijwe gushishikariza buri muntu wese gutera igiti kimwe mu rugo.

Gutera ibiti mu ngo ni inshingano za buri wese:

Ku wa 5 Kanama 2022, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Umuganura, ibirori byabereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibi birori byitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari Umushyitsi Mukuru.

Mu ijambo rye, yavuze ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, Guverinoma ikomeje gusaba buri wese gutera ibiti by’ibiti by’imbuto n’imboga ‘ku nzu dutuyemo’.

Akomeza ati “Nta munyarwanda n'umwe wasobanura ko yabuze ahantu atera ibiti by'imbuto, ntabwo bisaba ubutaka bunini n'inzu yawe utuyemo uyizengurukije ibiti by'imbuto byakwera bigatunga umuryango bikarwanya imirire mibi mu bana n’abakuru hanyuma ukabigurisha ukabona amafaranga." 

Dr. Ildephonse Musafiri [Uwa Kane uturutse iburyo] yakiriye mu Biro bye umuhanzikazi Bwiza [Uwa Gatatu uturutse iburyo] baganira ku bukangurambaga bwo gutera igiti mu rugo 

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Kikac, Uhujimfura Claude [Ubanza iburyo] yavuze ko batangiye ubu bukangurambaga nyuma y'uko Minisitiri Ildephonse abahaye umugisha-Uwa kabiri uturutse iburyo ni Ndayizigiye Emmanuel uyobora Yalla Yalla Group 


Uhereye ibumoso: Umuhanzikazi Bwiza, Dr. Ildephonse Musafari ndetse na Ndayizigiye Emmanuel

BWIZA AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YAKORANYE KATALEYA NA KANDLE BO MURI UGANDA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...