Minisiri Habimana yatangaje ibi ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025 mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y'abakozi bashya 391 b'Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), akaba ari amahugurwa abinjiza mu kazi, yari amaze amezi atatu (3) abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 8 yitabiriwe n’abasore 256 n’abakobwa 135 bakomoka mu turere dutandatu, ari two; Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Nyagatare na Rusizi, wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique.
Minisitiri Habimana yagarutse ku musanzu utangwa n’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano bituma igihugu gitekana mu midugudu yacyo yose binyuze mu bufatanye buhoraho n’izindi nzego z’umutekano n’abanyarwanda bose.
Yagize ati: “Kuva urwego rwa DASSO rwashingwa rwatanze umusanzu mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo binyuze mu bufatanye buhoraho n'abanyarwanda bose ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi y’u Rwanda.
Uyu munsi turishimira ko muri rusange u Rwanda rutekanye mu midugudu yose kandi Urwego rwa DASSO rukwiye gukomeza kugira uruhare mu gutuma iryo tuze abaturarwanda baribona kandi mu buryo busesuye."
Ati: “Muri ubwo bufatanye turashimira Ministeri y’umutekano w’imbere mu gihugu na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko mu gufasha gutanga amahugurwa ajyanye n’igihe ku bakozi ba DASSO kugira ngo bakore neza imirimo bashinzwe. Umusaruro ukomoka ku byiciro birindwi by’amahugurwa byabanje ni wo udutera kwizera ko abasoje amahugurwa uyu munsi na bo bazakomerezaho.”
Minisitiri Habimana yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku cyerekezo cyiza yatanze n’uburyo ahora aharanira kubaka ubushobozi bw’inzego zose z’igihugu kugira ngo zikomeze guharanira imibereho myiza y’abaturarwanda.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti mu ijambo rye, yavuze ko abasoje amahugurwa batanga icyizere cyo kuzakora akazi neza; gishingiye ku buryo bitwaye mu gihe cy‘amahugurwa, ikinyabupfura, umurava n’ubwitange byabaranze ndetse no kuba baratsinze neza amasuzumabumenyi yose bakoze.
CP Niyonshuti yabashishikarije kuzakoresha neza inyigisho bahawe kugira ngo zizababere umusemburo wo kurushaho gukunda igihugu, abasaba kandi kuzirinda icyatesha agaciro urwego bagiye gukorera, bashyira imbere inyungu rusange z’abaturarwanda; babaha serivisi inoze kandi bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse no kuzakorana neza n’izindi nzego n’abandi bazasanga mu kazi.
Mu gihe cy’ibyumweru 14 bamaze mu mahugurwa, abakozi b’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye ibafasha mu kuzuza neza inshingano arimo:
Inshingano, imiterere n’imikorere y’urwego rwa DASSO, indangagaciro n’imyitwarire iranga umukozi wa DASSO, gukoresha imbaraga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imyitozo njyarugamba, amasomo abatoza imyitwarire n’akarasisi, ubutabazi bw’ibanze, kurengera ibidukikije n’uburere mboneragihugu.
Bahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta ndetse n’andi masomo azabafasha mu mwuga bagiye gutangira kugira ngo bagire uruhare mu kurinda umutekano banakumira icyahungabanya gahunda za Leta iba yarashyizeho mu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.
Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano rwungutse abakozi barenga 390 basoje amahugurwa