Iki
gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rurimo rurwana no guca inzoga z’inkorano zahawe
amazina y’ibyuma birimo amoko menshi byatumaga bamwe mu banyarwanda badatanga
umusaruro mu byo bakora kandi uwo musaruro ari wo baganura ku munsi nk’uyu ndetse
akaba ari nawo uteza imbere Igihugu.
Uwatanze
ubuhamya kuri uyu munsi w’Umuganura, Japhet yavuze nzira yanyuzemo ubwo
yakoreshaga inzoga z’inkorano zirimo ibyuma zigatuma atabana neza n’umuryango
we ndetse n’uburyo yakoraga urugomo byatumye afungwa imyaka ibiri.
Nyuma
y’imyaka 9 afunguwe, yemeje ko ubu yavuye ku nzoga ndetse n’ibiyobyabwenge muri
rusange akaba amaze kwiteza imbere binyuze mu korora inkoko, arihirira ishuri
abana babiri ubu akaba afite umwana w’umu-Polisi.
Avuga
ko ashimira Leta y’u Rwanda yaciye izi nzoga z’ibyuma kuko byari birimo bimunga
urubyiruko kandi arirwo Rwanda rw’ejo ndetse avuga ko iyo aza kuba ariwe ufata
icyemezo nk’icyi yari kuba yaragifashe cyera.
Mukangwije
Suzana wo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Rwimbogo, avuga ko yagize amahirwe
yo kwiga asoza amashuri yisumbuye ndetse atangira kubona ibiraka ariko abona
amafaranga yahembwaga adahagije nuko aherako ahindura indangagaciro yatojwe.
Yagiriye
inama urubyiruko ati: “Mugire indangagaciro yo kunyurwa na bicye mufite kandi
mugire umuco wo kwigira. Inama ya gatatu, mugire umuco wo gukunda umurimo muhere
kuri bicye mufite kugira ngo mugere kuri byinshi mwifuza.”
Mayor
w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko mu rugamba rwo kurwana n’izi
nzoga z’ibyuma byabaye ibyonnyi ku miryango myinshi bigatuma idatanga umusaruro
nk’uko byari byitezwe, hari inganda zo muri aka karere zafunzwe.
Mu
nganda zo muri aka Karere zafunzwe, harimo urwo mu murenge wa Bugarama rwakoraga
nta byangombwa ndetse rugakora inzoga z’uburozi aho bafataga Igikamba (Itabi),
ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, amasaha ndetse n’ibindi byinshi bakabivanga.
Minisitiri
wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr.
Jean Damascène Bizimana umushyitsi mukuru muri ibi birori, yasabye abanyarwanda
kwirinda izi nzoga z’ibyuma kuko zangiza ubuzima bw’abazinywa kandi ntibatange
umusaruro.
“Gusangira
umuganura ni ukwishimira kubaho. Tugomba gukora ibishoboka tugaharanira ko
ubuzima buzira umuze buza imbere ya byose. Gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma
ni bibi. Mukazita muriture, zahawe n’amazina ateye ubwoba.” Dr. Jean Damascène Bizimana acyebura abaturage
bo mu karere ka Rusizi.
Yavuze
ko umuganura atari ukuganura ibyo twejeje gusa ahubwo turebera hamwe inzira
twanyuzemo kugira ngo tugere ku musaruro abanyarwanda barimo baganura magingo
aya.
Avuga
ko ari umunsi mwiza wo gukosora hagaragaye amakosa ndetse no kwiyemeza kugira
ngo umusaruro utaha uzabe mwinshi kurusha umusaruro w’uyu mwaka.



