Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yahuje abaturutse mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara, byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Ibi biganiro biri mu bikorwa by’ukwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.”
Mu gutangiza ibi biganiro, Minisitiri Bizimana yibukije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti: “Umugabo arigira yakwibura agapfa”, agaragaza ko u Rwanda rukwiye gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo byarwo rushingiye ku mateka yarwo yihariye, cyane cyane ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko hakenewe ingamba zihariye zo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, ashingiye ku mibare yavuye mu manza zaciwe n’Inkiko Gacaca ndetse n’ibipimo by’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Bizimana yavuze ko Uturere twa Nyanza, Huye na Gisagara twihariye imyanya itatu ya mbere mu gihugu mu kugira umubare munini w’abakatiwe n’Inkiko Gacaca ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko mu Gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Akarere ka Nyanza kari ku mwanya wa kane, mu gihe Gisagara iri ku wa 26 naho Huye ikaza ku wa 28.
Yagize ati: “Mwumve ko ubucurabwenge bwa Jenoside hamwe mu ho bwakorewe, hano i Huye, ibisigisigi by’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside ntibiraranduka. Na Gisagara naho ni mu ivuko ry’urwango rwa APROSOMA. Kuba iri ku mwanya wa 26 bivuze ko hakenewe kongeramo ingufu ngo ibyo bisigisigi birandurwe.”
Yashimangiye ko hakenewe ibiganiro byubaka, bishingiye ku kuri kw’amateka, kugira ngo Abanyarwanda barusheho gusobanukirwa n’ibyabaye no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati: “Ni byiza rero ko tubwizanya ukuri, n’utanga igitekerezo ntace ku ruhande, atubwire ukuri k’ubugome bwaranze aya mateka n’ababigizemo uruhare. Igihugu cyacu cyubakiye ku kuri kw’amateka, tutakubakiyeho ibi bibazo byakongera bigasubira.”
Ibiganiro byahuje abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bigamije gukomeza gusuzuma amateka y’u Rwanda, kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, no kugaragaza inzitizi zikiriho.
Ababyitabiriye kandi bunguranye ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zafasha gukomeza kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bishobora gusubiza inyuma imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda.
Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’umuco wo kuvugisha ukuri ku mateka, hagamijwe gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’abagituye.





