Minisitiri Bizimana yibukije Abanyarwanda indangagaciro zarinze u Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 01/10/2026 1:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Bizimana yibukije Abanyarwanda indangagaciro zarinze u Rwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko ukwezi kw’Ukwakira 2026 ari umwanya wo kuzirikana ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, harebwa ibyo igihugu cyagezeho, ibikiri imbogamizi ndetse n’ingamba zo gukomeza kubusigasira.

Minisitiri Bizimana yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, aho hatangiye ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko kuba Ukwakira kwarahariwe izi ndangagaciro ari amahitamo y’u Rwanda yo gukomeza kubakira ku muco nyarwanda, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Dutangiye ukwezi k’Ukwakira Leta y’u Rwanda iharira kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Ni amahitamo u Rwanda rwafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo kubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira zawo.”

Umuco nyarwanda nk’isoko y’ibisubizo

Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko umuco nyarwanda ufite umwanya ukomeye mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, aho yavuze ko ingingo ya 11 igaragaza umuco nyarwanda nk’isoko yo kwishakamo ibisubizo ku bibazo biremereye igihugu cyahuye na byo, mu gihe ingingo ya 47 igena inshingano za Leta mu guteza imbere indangagaciro z’igihugu zishingiye ku mibereho, imitekerereze n’umuco w’igihugu.

Ati: “Ni yo mpamvu buri mwaka mu kwezi kw’Ukwakira u Rwanda ruha umwihariko indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko ziri ku isonga y’izafashije u Rwanda mu mibereho yarwo.”

Yavuze ko ari ngombwa gusubira ku muco w’Abanyarwanda kugira ngo hakurwemo amasomo yafasha igihugu gukomeza kubaka ubumwe. Ati: “Tugaruke ku isoko, turebe kandi tuzirikane izi ndangagaciro zarinze u Rwanda, bityo tuzivomemo ibizakomeza kurinda ubumwe bwacu.”

Minisitiri Bizimana kandi yagarutse kuri bimwe mu byarangaga imyumvire y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka, avuga ko Abanyarwanda ba kera baremeraga ko basangiye isano. Ati: “Kuba baremeraga ko basangiye isano. Biyitaga Bene Kanyarwanda.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda bari bafite imyumvire y’uko bagize umuryango umwe usangiye ururimi, umuco n’igihugu. Ati: “Bemeraga ko bagize umuryango umwe, basangiye ururimi, umuco n’igihugu.”

Ikindi yagaragaje ni uko Abanyarwanda bahuriraga ku muyobozi umwe, Umwami w’u Rwanda. Yavuze ko Umwami yitwaga amazina atandukanye agaragaza ko yari umuyobozi w’Abanyarwanda bose, harimo Umwitarurabwoko, Musangwa wa Bose, Umubyeyi w’u Rwanda, Umuvunyi w’igihugu na Nyagasani.

Minisitiri Bizimana yavuze ko n’igihe Abanyarwanda babaga batandukanye ku bitekerezo, hari imvugo yabibutsaga ko ibyo bitekerezo bitagombaga kubatandukanya.

Ati: “Niyo babaga batumvikanye baravugaga ngo ‘Dusangiye Umwami ntidusangiye ijambo’, bumvisha ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye, ariko ko bidashobora kubatanya, ko Umwami wabo abahuza.”

Yavuze kandi ko Umwami na we yagombaga kwitwara nk’umuyobozi w’Abanyarwanda bose. Ati: “Umwami na we yarabyitwararikaga akaba Umuyobozi w’Abanyarwanda bose nk’abana be.”

Imigani yagaragazaga agaciro k’ubufatanye

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwagaragaraga no mu migani y’umuco, yagiraga uruhare mu gutanga icyerekezo ku mibereho y’abantu.

Muri iyo migani harimo “Ababiri bajya inama baruta umunani barasana”, “Abajya inama Imana irabasanga”, “Abantu ni magirirane”, “Agasozi gaterera ugatega inshuti”, “Ubwenge burarahurwa”, “Ubwenge bw’umwe buratuba”, “Nta mugabo umwe”, “Imfura aho zisezeraniye ni ho zihurira”, na “Akebo kajya iwa mugarura.”

Yavuze ko hari n’imigani yibutsaga Abanyarwanda ibyo bagomba kwirinda kugira ngo ubumwe bwabo budahungabana.

Muri iyo migani harimo “Inzara irashira igihemu ntigishira”, “Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba”, “Ukuri guca mu ziko ntigushya”, “Umugabo apfa rimwe ntapfa kabiri”, “Ab’imbwa bifuza ko budacya”, “Imirimo ibiri yananiye impyisi”, “Ukwimye amata akwigisha kwihahira”, “Uguhiga ubutwari muratabarana” na “U Rwanda urusasira imigozi rukayiguhambiriza.”

Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwagiye buhungabanywa n’amateka atandukanye, avuga ku bukoloni, amadini mvamahanga ndetse na politiki y’irondabwoko n’irondakarere, ibintu byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuco nyarwanda wakomeje gukoreshwa mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikomeye igihugu cyari gifite.

Ati: “Jenoside imaze guhagarikwa na FPR-Inkotanyi muri Nyakanga 1994, umuco nyarwanda warifashishijwe ukemura ibibazo by’ingutu twatewe na Jenoside: Gacaca, Gira Inka, Ubudehe, Ubwisungane mu kwivuza, Umushyikirano, n’ibindi.”

MINUBUMWE kandi ishyira Ubumwe n’Ubudaheranwa mu bikorwa bitandukanye birimo uburere mboneragihugu, kwigisha amateka, gahunda z’Itorero n’izindi gahunda zigamije kubaka imibanire myiza mu Banyarwanda.

Ubumwe n’Ubudaheranwa bugeze kuri 95.3%

Minisitiri Bizimana yavuze ko kandi ubushakashatsi bwa MINUBUMWE bwo muri 2025 bugaragaza ko Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bigeze ku gipimo cya 95.3%. Yagaragaje uko icyo gipimo cyagiye kigaragara mu ntara n’Umujyi wa Kigali:

Intara y’Iburasirazuba ni 97,2%; Amajyaruguru ni 95,5%; Amajyepfo ni 95,4%; Uburengerazuba ni 94,9%; naho Umujyi wa Kigali ni 93,7%.

Ukwakira kuzibanda ku biganiro no kwisuzuma

Minisitiri Bizimana yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakenewe gukomeza kuganira no gusuzuma ibibazo bishobora gukomeza kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Ati: “Kubera ko utazi iyo ava atamenya iyo ajya, Ukwezi kw’Ukwakira 2026, Abanyarwanda tuzaguharira umwanya wo kwishimira umusaruro w’urugendo rwiza rw’Ubumwe bwacu.”

Yavuze ko uku kwezi kuzaba n’umwanya wo kureba ibitaratungana no gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro. 

Ati: “Kubera ko ukuri gushirira mu biganiro, tuzakora ibiganiro mu nzego zose bizasuzuma amateka yacu, aho tugeze twiyubaka tunubaka u Rwanda, aho tugomba kugana n’ibyonnyi bikituzitira, bityo dufate ingamba zo gukomeza umuvuduko w’iterambere nk’abasangirangendo batazongera kujegezwa na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

MINUBUMWE ivuga ko nubwo igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa cyageze ku rwego rwo hejuru, hakiri akazi ko gukomeza uburezi ku mateka, politiki z’ubumwe n’ibikorwa by’ubwiyunge kugira ngo iyo ntambwe ikomeze kuramba.

Minisitiri Bizimana yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu, anifuriza Abanyarwanda bose ukwezi kwiza kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...