Minisitiri Bizimana yavuze ko Nyiranyamibwa Suzanne yabaye icyitegererezo cy’ubudaheranwa

Imyidagaduro - 24/10/2026 5:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Bizimana yavuze ko Nyiranyamibwa Suzanne yabaye icyitegererezo cy’ubudaheranwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko umuhanzikazi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne, witabye Imana, yasize umurage w’ubudaheranwa, ubutwari, urukundo n’ubutabera.

Mu ijambo rye ryo kumusezeraho bwa nyuma, Minisitiri Bizimana yagarutse ku mateka y’ubuzima bwa Nyiranyamibwa, avuga ko ari umwe mu bantu banyuze mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, ariko ntibimubuze gukomeza guharanira indangagaciro nziza no kuzisangiza abandi binyuze mu muziki we.

Yavuze ko yamenyanye na Nyiranyamibwa mu mwaka wa 1997, ubwo bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Bufaransa. Nyiranyamibwa yari avuye mu Bubiligi, aza gufasha muri icyo gikorwa ndetse aranaririmba.

Minisitiri Bizimana yavuze ko icyamukoze ku mutima atari amateka mabi Nyiranyamibwa yanyuzemo gusa, ahubwo ari uburyo yanze guheranwa na yo, ahubwo agahitamo gukomeza kubaho, kwigisha abandi no kubabera icyitegererezo.

Yagize ati: “Ikintu gikomeye adusigiye kuri njyewe ni ubudaheranwa. Ntiyaheranwe n’ayo mateka, ahubwo yarahanuye, yarigishije, yatubereye icyitegererezo.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bwa Nyiranyamibwa bwatanze isomo ry’uko no mu bihe birangwa n’ubugome n’amateka mabi, umuntu ashobora gukomeza guharanira ubumuntu, ubutwari, umurava, urukundo n’ubutabera.

Yashimangiye ko indirimbo ze ari umwe mu mirage yasigiye Abanyarwanda, kuko zakomeje kugeza ku bandi ubutumwa bw’indangagaciro nziza yaharaniye mu buzima bwe.

Minisitiri Bizimana yavuze ko gusezera kuri Nyiranyamibwa bidakwiye kuba urugendo rwuzuyemo agahinda gusa, ahubwo ko bikwiye no kuba umwanya wo kuzirikana umurage yasize no gukomeza kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Ntabwo apfuye, ariho. Urugendo natwe tuzakora ni ukugenda wemye, ni ukugenda usize indangagaciro nk’izo asize.”

Yasabye abaje kumusezeraho, cyane cyane abamwibukira ku ndirimbo n’ibitaramo yakoraga, gukomeza kuzirikana ibyiza yabasigiye, bakamuherekeza baririmba kandi ubutumwa bw’indirimbo ze bugakomeza kumvikana.

Yasoje amwifuriza kuruhukira mu mahoro, ashimangira ko azakomeza kumwibuka, anihanganisha umuryango we, abana be n’abavandimwe be.


Minisitiri Bizimana yavuze ko Nyiranyamibwa Suzanne yabaye icyitegererezo cy’ubudaheranwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...