Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kutazongera kugwa mu ‘rwobo’ rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 08/10/2026 3:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kutazongera kugwa mu ‘rwobo’ rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye Abanyarwanda gukomeza kuganira ku mateka y’igihugu no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kugira ngo hatazongera kubaho ibihe by’amacakubiri byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga ibiganiro ngarukamwaka byahuje abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa baturutse mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango.

Ibi biganiro byabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Ruhango, bitegurwa na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.”

Nk’uko byatangajwe na MINUBUMWE ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, Minisitiri Bizimana yibukije ko ibi biganiro biba buri mwaka mu kwezi k’Ukwakira, ukwezi kwahariwe kuzirikana no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yavuze ko byashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda babone umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba amateka y’igihugu, bakigira ku bibi n’ibyiza byaranze urwo rugendo, bakareba intambwe imaze guterwa ndetse n’inzitizi zigihari.

Ibi biganiro kandi bigamije gufasha Abanyarwanda kumenya uruhare rwa buri wese mu gukomeza kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ibyaranze amateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yasabye abitabiriye ibiganiro gutanga ibitekerezo mu bwisanzure, kugira ngo hibandwe ku masomo akomeye amateka asigira Abanyarwanda no ku buryo igihugu cyakomeza kubakwa mu buryo burambye. Ati: “Kugira ngo u Rwanda turwubake, ntiruzongere kugwa mu rwobo rwari rwaraguyemo.”


Yasobanuye ko kumenya amateka ari ingenzi mu kubaka igihugu, kuko igihugu kidashobora gutera imbere kiramutse kitazirikana amateka n’umuco byacyo.  Ati: “Igihugu cyose kugira ngo gishobore kubaho, gikomere, gishingira ku kubungabunga amateka yakiranze no gusigasira umuco wacyo. Iyo ibyo bibuze igihugu ntabwo gishobora kubaho.”

Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bitagomba kugarukira ku rwego rw’uturere gusa, ahubwo ko bikwiye no kubera mu nzego zitandukanye, zirimo imidugudu, utugari, ibigo, amashuri, amashyirahamwe n’ahandi, kugira ngo Abanyarwanda bagire umwanya uhagije wo kuganira ku bumwe bwabo.

Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, ashimangira ko ari amahitamo yabo. Ati: “Dukomeze kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, byo mahitamo yacu.”

Ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa bikomeje kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo gusuzuma amateka, kuganira ku bibazo bikibangamira ubumwe no kurebera hamwe uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu.

Hari kuba ibiganiro ngarukamwaka byahuje abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa baturutse mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...