Minisitiri Bizimana yagaragaje ibigwi bya Ingabire Marie Immaculé umaze umwaka yitabye Imana

Amakuru ku Rwanda - 09/10/2026 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Bizimana yagaragaje ibigwi bya Ingabire Marie Immaculé umaze umwaka yitabye Imana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ibigwi n’uruhare Ingabire Marie Immaculée yagize mu kurengera abatishoboye, kurwanya ruswa no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, mu butumwa bwo kwumwibuka.

Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026 hashize umwaka Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Bizimana yavuze ko nubwo Ingabire atakiri mu isi y’abazima, akomeje kwibukwa n’abamukundaga n’abo yafashije mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.

Yagarutse ku bihe by’uburwayi bwe, avuga ko abo bari kumwe batigeze bacogora mu kumwitaho no kumuba hafi. Yanavuze ko umunsi bamuherekeje ari uw’icyubahiro, agaragaza ko yashyinguwe mu cyubahiro gikwiye umuntu wari ufite ibigwi n’uruhare mu mibereho ya benshi.

Ati: “Ingabire Mariya Immaculata wacu, umwaka urashize utuvuyemo. Uko bukeye uko bwije, ntiturahwema kukwibuka, turata Imakulata wacu. Mu burwayi bwawe, watubonye tuvuna sambwe tugutaramiye. Ntiturananirwa. Umunsi tuguherekeza ku gicumbi cyawe kizahoraho, wagiye ukeye nk’intwari yizihiye itabaro.

Twagushyinguye tugutaramiye gitore, impundu z’urwunge z’ababyeyi zivuga. Ntiturahwema turakinikiza. Turacyakuvuga ibigwi kugira ngo ubuvivi n’ubuvivure buzabimenye. Aho uganje ijabiro, nibigutere ishema n’isheja, useke umwenyure, wongereho cya gitwenge cyawe cy’urumenesha.”

Yibukirwa ku kurengera abatishoboye no kurwanya akarengane

Minisitiri Bizimana yavuze ko Ingabire Marie Immaculée yari umuntu wahozaga umutima ku bantu bari mu bibazo, akabatega amatwi kandi agaharanira ko barenganurwa. Yagaragaje ko abantu benshi, barimo abasheshe akanguhe, abagabo, abagore, abasore n’inkumi, bamwibukira ku buryo yabakiraga iyo bamugana bafite agahinda, akabumva kandi akabafasha kubona icyizere.

Ati: “Mu mitima y’abavandimwe n’inshuti zawe zitabarika, uracyari Inyangagusumbwa. Uracyarangamirwa nk’Ihogoza n’Icyeza. Hari abatabarika wabereye Imfura y’ababyeyi, Jururyinyange na Jururyumucyo.

Ba basaza n’abakecuru, ba bagabo n’abagore, ba basore n’inkumi wavuganiraga, baracyibuka ubukaka bwawe. Baracyazirikana ko bazaga bagusanga bashavuye, ukabasanganira ukabumva, ugaharanira ukuri n’ubutabera, akarengane ukagatsinda, inseko ikabataha ku mutima.”

Mu butumwa bwe kandi, yagaragaje ko Ingabire yari umuntu waharaniraga ukuri n’ubutabera, akamagana ruswa, uburiganya, akarengane n’ibindi bikorwa byangiza imibereho y’abaturage.

Ati: “Uyu mwaka ushize utabarutse, jyewe na benshi duhuje kugukunda, ntitwahwemye kumva ya myasiro yivugiza y’ijwi ryawe ritagira rutangira, iyo ryahataniraga kurengera abatagira kivurira ; iyo ryabaga ryakereye guhangana n’abaryi ba ruswa, ibisambo n’ibisahiranda, abahemu n’abacabiranya, ababeshyi n’abanyamanyanga, abirasi n’abarenganya, abagome n’abagambanyi.”

Yagize uruhare mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri Bizimana yanibukije uruhare Ingabire yagize mu kurengera amateka y’u Rwanda no kurwanya abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko yari afite ubutwari bwo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko yakoresheje ubuhanga n’ikaramu ye mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yagize ati: “Wabaye Inkotanyi amanywa n’ijoro uhashya abagoreka amateka y’u Rwanda, utsimbura abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiwihanganiye abasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntituribagirwa ikaramu yawe iyo wabaga uhatanye n’abanzi b’u Rwanda, uhatanira Ndi Umunyarwanda. Abasangirangendo bawe, turacyakomeye ku muheto, turacyambariye kuba Imena ku rugamba rurinda ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri Bizimana yavuze ko ibigwi bya Ingabire Mariya Immaculée ari byinshi ku buryo kubivuga byatwara igihe kirekire. Yagaragaje ko akomeje kumufata nk’icyitegererezo, ndetse ko kwibuka kumwibuka bikimufasha guhangana n’agahinda ko kutongera kumubona.

Ati: “Muvandimwe Ingabire Mariya Imakulata, uwakuvuga ibigwi bwakwira bugacya. Uracyari igitego n’icyitegererezo, umucyo uhora uganje, ingeri ihora ikeye. Ndagutashya ndwana no gutsinda intimba yo kutakubona, ninikiza iza Rugamba ngo umucyo w’umubano wacu ujye uhora uganje. Ukomeze uruhukire mu mahoro.”

Yasoje amusabira gukomeza kuruhukira mu mahoro, agaragaza ko urwibutso rwe ruzakomeza kubaho mu mitima y’abavandimwe, inshuti n’abandi bose yagiriye akamaro.

Ingabire Marie Immaculée yari azwi cyane mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa, aho yabaye umuyobozi wa Transparency International Rwanda. Yitabye Imana ku wa 9 Ukwakira 2025 afite imyaka 63, ashyingurwa ku wa 16 Ukwakira 2025.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...