Minisitiri Bamporiki yashimiye Imana ko umugore we umaze iminsi arwayire hanze ari koroherwa

Imyidagaduro - 28/06/2021 2:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Bamporiki yashimiye Imana ko umugore we umaze iminsi arwayire hanze ari koroherwa

Mu magambo akomeye Bamporiki Edouard umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimiye Imana ko umufasha we umaze iminsi urwariye hanze ari koroherwa. Mu msi ishize aherutse gutaka uyu mufasha we yifashisha magambo agizwe n’imitoma yuje inganzo igera ku ndiba y’umutima.

Mu masaha make ashize Minisitiri Bamporiki yifashishije urubuga rwa WhatsApp akunze kunyuzaho ubuzima bwe bwite maze kuri 'Status' ye ashyiraho ifoto yafashe ari kugirana ikiganiro n’umufasha we mu buryo bwa 'Video Call' maze ayiherekeza amagambo ashima Imana ko uyu mufasha we umaze iminsi arwariye hanze ari koroherwa. Yagize ati "Irera yo kabyara. Irakiza yo karamba. Irumva yogahoraho ".

Witegereje iyi foto, Minisitiri Bamporiki ubwo yaganiraga n’uyu mufasha we mu buryo bwa 'Video Call', yamutereye isaruti maze akanyamuneza gataha umutima w’uyu mufasha we aramwenyura. Aka kanyamuneza uyu mugore yagaragaje kateye ibyishimo Bamporiki maze ashima Imana ikomeje kuba hafi umufasha we akaba atagiye gukira. 

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko umufasha yabanje kurwarira mu Rwanda nyuma yaho akomeje kuremba ajyanwa hanze n’ubu ni ho ari. Nyuma y'uko Minisitiri Bamporiki yagiranye ikiganiro nawe akabona umugore we atangiye kugira akabaraga, yashimye Imana ahitamo no kubisangiza abakunzi be.

Tariki 13 Gicurasi 2021 uyu mwaka yifashishije uru rubuga maze abwira amagambo akomeye uyu mugore we agizwe n’inganzo y’uje imitoma igire ku ndiba y’umutima. Icyo gihe yashyize ifoto y’umufasha we kuri Status maze munsi yandika agira ati "Umwegakazi Nyiri umutuzo, umwiza umusinga asingiza. Uwo Ingabire zihagije. Rama undamire rwunguko ". Yakomeje avuga ko abatashya.

Minisitiri Bamporiki Edouard n'umufasha we 


Minisitiri Bamporiki arashima Imana kuba umugore we ari koroherwa


Amagambo yuje imitoma Bamporiki aherurse kubwira umugore we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...