Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye abaraperi bazasusurutsa ‘Icyumba cya Rap’

Imyidagaduro - 24/12/2025 8:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye abaraperi bazasusurutsa ‘Icyumba cya Rap’

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye abaraperi bategerejwe mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Icyumba cya Rap’, mu rwego rwo kuganira ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, by’umwihariko injyana ya Hip Hop.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, cyayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, wagiranye ibiganiro n’abo bahanzi ku cyerekezo cy’ubuhanzi mu Rwanda, amahirwe ari mu njyana ya Hip Hop, imbogamizi abahanzi bagihura na zo ndetse n’inzira zafatwa kugira ngo iyi njyana irusheho gutera imbere no kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zagarutse ku kamaro ku bufatanye hagati ya Leta n’abahanzi, guteza imbere impano z’urubyiruko, kongera amahugurwa ajyanye n’umwuga w’umuziki, ndetse no gushyiraho uburyo bufasha abahanzi kubona amasoko n’inkunga zibafasha gukura mu mwuga wabo.

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ gitegurwa na MA Africa, kikaba giteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2025 muri Zaria Court. Biteganyijwe ko kizahuza abaraperi bakomeye kandi bubashywe mu muziki nyarwanda, barimo Bull Dogg, Fireman, Green P, P-Fla, Riderman, Dany Nanone, Jay C, Logan Joe, Bruce The 1st, Kenny K-Shot, Young Grace na Fifi Raya.

Iki gitaramo kiri mu byitezwe cyane n’abakunzi ba Hip Hop, kuko kizahuriza hamwe abakomeye n’abakiri kuzamuka, kikaba kitezweho gusiga isura nshya mu myidagaduro yo mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi ntambwe ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Leta ikomeje gushyigikira no guha agaciro umuziki, by’umwihariko injyana ya Hip Hop ifite uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa, guhanga imirimo no kwerekana impano z’urubyiruko rw’u Rwanda.


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yakiriye Abahanzi bitegura kuririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’

Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku hazaza h’ubuhanzi mu Rwanda cyane cyane injyana ya Rap, imbogamizi n'ibisubizo bishoboka byafasha mu iterambere ry’uru ruganda

Uhereye iburyo: Umuraperi Bushali, Fireman, Bull Dogg, Young Grace, Ngabo Brave, Jay-C, Dany Nanone, Logan Joe, Fifi Raya, Kenny K-Shot na Dany Zibera uri mu bashinze sosiyete 'Ma Africa' yateguye iki gitaramo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...