Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, cyayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, wagiranye ibiganiro n’abo
bahanzi ku cyerekezo cy’ubuhanzi mu Rwanda, amahirwe ari mu njyana ya Hip Hop,
imbogamizi abahanzi bagihura na zo ndetse n’inzira zafatwa kugira ngo iyi
njyana irusheho gutera imbere no kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zagarutse ku kamaro
ku bufatanye hagati ya Leta n’abahanzi, guteza imbere impano z’urubyiruko,
kongera amahugurwa ajyanye n’umwuga w’umuziki, ndetse no gushyiraho uburyo
bufasha abahanzi kubona amasoko n’inkunga zibafasha gukura mu mwuga wabo.
Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ gitegurwa na MA Africa, kikaba
giteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2025 muri Zaria Court. Biteganyijwe ko
kizahuza abaraperi bakomeye kandi bubashywe mu muziki nyarwanda, barimo Bull
Dogg, Fireman, Green P, P-Fla, Riderman, Dany Nanone, Jay C, Logan Joe, Bruce
The 1st, Kenny K-Shot, Young Grace na Fifi Raya.
Iki gitaramo kiri mu byitezwe cyane n’abakunzi ba Hip Hop,
kuko kizahuriza hamwe abakomeye n’abakiri kuzamuka, kikaba kitezweho gusiga
isura nshya mu myidagaduro yo mu mpera z’uyu mwaka.
Iyi ntambwe ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Leta ikomeje gushyigikira no guha agaciro umuziki, by’umwihariko injyana ya Hip Hop ifite uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa, guhanga imirimo no kwerekana impano z’urubyiruko rw’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yakiriye Abahanzi bitegura kuririmba mu
gitaramo ‘Icyumba cya Rap’


