Minisiteri y’ibikorwaremezo yahagurukiye Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi

Amakuru ku Rwanda - 06/01/2026 3:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisiteri y’ibikorwaremezo yahagurukiye Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi

Nyuma y’uko mu ijoro ryakeye habaye ibura ry’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu kandi mu gihe kitari gito, Minisiteri y'Ibikorwaremezo yiseguye ku banyarwanda bose avuga ko hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo ndetse anasobanura impamvu zabyo.

Kuri uyu wa 05 Mutarama 2025, umuriro wabuze mu bice byinshi by’Igihugu mu gihe cy’iminota irenga 30 abantu batabasha kubona umuriro gusa REG yari yatangaje ko bagize ikibazo bari gukurikiranira hafi.

Nyuma y’uko ku rubuga rwa X umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna agaragaje ko ari ikibazo kimaze igihe kigaragara cyane akabivuga yifashishije urukuta rwe rwa X [Twitter], Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yiseguye ku banyarwanda anasobanura igitera iri bura ry’umuriro.

Yagize ati: “Minisiteri y’ibikorwaremezo twiseguye ku banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize. Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka. “

Icyakora yavuze ko bitazahora uko ahubwo hari gushakwa umuti w’iki kibazo ku buryo kitazongera kugaragara ukundi. Ati “Icyakora ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha abanyarwanda.”

Mu mpera z'umwaka ushize mu kwezi k'Ugushyingo, hari habaye ikibazo nk'iki na none mu bice byinshi by'Igihugu aho bwo byamaze umwanya munini cyane kurenza uwo iki kibazo cyamaze kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2026.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko hari kuvugutwa umuti w'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...