Kuri
uyu wa 05 Mutarama 2025, umuriro wabuze mu bice byinshi by’Igihugu mu gihe cy’iminota
irenga 30 abantu batabasha kubona umuriro gusa REG yari yatangaje ko bagize ikibazo
bari gukurikiranira hafi.
Nyuma
y’uko ku rubuga rwa X umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna agaragaje ko ari ikibazo
kimaze igihe kigaragara cyane akabivuga yifashishije urukuta rwe rwa X [Twitter], Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Jean
de Dieu Uwihanganye, yiseguye ku banyarwanda anasobanura igitera iri bura
ry’umuriro.
Yagize
ati: “Minisiteri y’ibikorwaremezo twiseguye ku banyarwanda kubera ibura
ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize. Ibi
bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi
bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka. “
Icyakora
yavuze ko bitazahora uko ahubwo hari gushakwa umuti w’iki kibazo ku buryo
kitazongera kugaragara ukundi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko hari kuvugutwa umuti w'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi
