Iyi gahunda ni urubuga rwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga no guhabwa inama zijyanye n’umwuga, rukaba ruzafasha urubyiruko kwiyungura ubumenyi bufatika bukenewe ku isoko ry’umurimo, bityo biborohere kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo.
Muri ubu bufatanye,
impande zombi zizakorana mu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo kugabanya
cyangwa gukuraho ikiguzi cya internet ku mbuga z’uburezi, gushyiraho ipaki za
interineti zihariye z’abarimu, no gutanga interineti ihendutse ku bigo
by’amashuri, hagamijwe koroshya kwiga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga
mu gihugu hose.
Ku bijyanye na gahunda ya Digital Skills for Digital
Jobs by’umwihariko, ni imwe mu ngamba za Leta zo kongerera urubyiruko amahirwe
yo kubona akazi, guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no
gutegura abakozi b’ejo hazaza.
Iyi gahunda izatangwa binyuze muri MTN Skills
Academy, aho urubyiruko ruzahabwa amasomo y’ubuntu arimo ubumenyi bw’ibanze mu
ikoranabuhanga, kwamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga (digital marketing),
gusesengura amakuru (data analytics), coding, ubumenyi mu micungire y’imari no
kumenya akazi gakenewe.
Ikindi ni uko uru rubuga rutanga amasomo arenga 500
yo kuri internet, agamije gufasha urubyiruko kuva mu kwiga kugera ku kubona
akazi cyangwa kwihangira imirimo.
By’umwihariko, iyi gahunda izinjizwa muri porogaramu
ya RISE (Resilience in Secondary Education), izafasha cyane urubyiruko rutari
mu mashuri kubona amahirwe yo kwiga ubumenyi ngiro bw’ikoranabuhanga, bityo
nabo bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku ikoranabuhanga. Ibi
bizanafasha guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (MSMEs) ndetse no kongera
ubushobozi bwo kwihangira imirimo.
Iyi gahunda kandi ihuye n’intego za Leta zigaragara
muri NST2 na Vision 2050, by’umwihariko mu guhanga imirimo mishya, guteza
imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuri bose no gushora mu bumenyi bw’abaturage.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimangiye ko ubufatanye
bwa Leta n’abikorera ari ingenzi mu kwihutisha iterambere no guha urubyiruko
amahirwe menshi.
Umuyobozi Mukuru wa MTN, Monzer Ali yavuze ko iyi
mikoranire igamije gutuma ikoranabuhanga riba igikoresho gifasha uburezi.
MINEDUC izatanga umurongo ngenderwaho, igenzure ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, mu gihe MTN Rwanda izatanga ubunararibonye mu ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo, hagamijwe ko iyi gahunda yunganira neza izindi gahunda za Leta zisanzwe z’uburezi n’iterambere ry’umurimo.
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na MTN Rwanda batangije ku mugaragaro gahunda nshya yiswe Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ)
