MINALOC yatangaje ko Umuganda w’Ukwakira 2026 uzasimburwa n’ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze

Amakuru ku Rwanda - 13/10/2026 5:28 PM
Share:

Umwanditsi:

MINALOC yatangaje ko Umuganda w’Ukwakira 2026 uzasimburwa n’ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko ku wa 31 Ukwakira 2026, aho gukora Umuganda rusange usoza ukwezi, Abanyarwanda bazitabira ibikorwa bijyanye n’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Akagari.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, MINALOC yasabye inzego z’ibanze kumenyesha abaturage hakiri kare iby’izo gahunda no gukurikirana imyiteguro y’amatora kugira ngo azakorwe neza, mu mucyo no mu mutekano.

Iti: “Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, iramenyesha ko itariki ya 31/10/2026 yari kuzaberaho umuganda, abaturage bazitabira ibikorwa bijyanye n'amatora y'Inzego z'Ibanze by'umwihariko ku rwego rw'Akagari.”

Ni mu gihe hari gutegurwa amatora y’abayobozi bazahagararira abaturage mu nzego zitandukanye.

MINALOC ivuga ko kumenyesha abaturage hakiri kare bizabafasha kumenya gahunda y’ayo matora no kwitegura kuyitabira.

MINALOC yashimangiye akamaro ko kwitegura hakiri kare no guhuza ibikorwa by’inzego z’ibanze kugira ngo amatora azagende neza, abaturage babashe kwitabira iyi nshingano mu buryo bunoze.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...