MINALOC yahumurije Abanyarwanda ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Amakuru ku Rwanda - 16/11/2026 6:25 PM
Share:

Umwanditsi:

MINALOC yahumurije Abanyarwanda ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yahumurije Abanyarwanda bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, avuga ko u Rwanda rutaragera aho umuturage abura ibyo kurya, ndetse ko inzego z’ubuyobozi ziteguye gufasha uwagira ikibazo cyo kubona ibimutunga wese.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye ku cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu gihe ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka ku masoko yo mu gihugu.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi byazamutseho 19.5% ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa 2025. Muri Nzeri 2026, izamuka ryari kuri 17.2%.

Minisitiri Habimana yavuze ko nubwo izamuka ry’ibiciro rihangayikishije, icy’ingenzi ari uko mu gihugu hakiri ibiribwa, nubwo hari abaturage batakibasha kubigura nk’uko bisanzwe kubera ubushobozi buke.

Ati: “Icyo cy’ibiciro kirahari. Ariko icyo twakwishimira ntabwo turagera aho umuturage abura ibyo kurya. Ibikomoka ku buhinzi, ibikenerwa mu gutegura amafunguro birahari. Ikibazo ni abantu bamwe na bamwe, kubera ubushobozi buke, badashobora kubibona nk’uko bari basanzwe babibona. Hanyuma n’abasanzwe babibona bakabibona byabahenze.”

Yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’impinduka z’ikirere ndetse n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu yavuze ko bigira ingaruka ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri Habimana yakomeje ahumuriza abaturage, avuga ko nta muntu ukwiye kwihanganira inzara kandi inzego za Leta zishobora kumufasha.

Ati: “Nta muturage ukwiriye kugira impungenge igihe yaba afite rwose ikibazo gikomeye atabasha kubona ibimutunga, uwo byabaho inzego zacu ziba ziteguye kumufasha. Kandi hirya no hino bari kubikurikirana ku buryo tubona ko nta kibazo.”

Yongeyeho ko Leta yafashe ingamba zo kwitegura ibihe bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, zirimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, na we yavuze ko u Rwanda rufite ibigega by’ibiribwa hirya no hino mu gihugu, ku buryo hari uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ryabyo.

Yasabye abahinzi bafite ubutaka buto kurushaho gukoresha uburyo bwo kuhira kugira ngo badaheranwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane mu gihe imvura itagwa uko bikwiye.

Ati: “Icyo turimo tureba ko twafatanya gukora, ni ukugira ngo turebe ibishobora kuramirwa no kuhira. Tugasaba abaturage ko twadukoresho twabahaye two kuhira ahantu hato, dutangire duhaguruke, twuhire aho bishoboka. Aho bidashoboka, abahinzi bagende begere abajyanama b’ubuhinzi, barebe ibihingwa babagiraho inama, byerera amezi abiri kandi birahari.”

Mu gihe izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku bushobozi bw’abaturage bwo kugura ibiribwa, Leta ishimangira ko hakenewe gukomeza gufasha abafite ubushobozi buke no kongera ingamba zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...