Ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025 ni bwo Komisiyo Ishinzwe Amatora muri FERWAFA, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.
Kuri uru rutonde rurangajwe imbere na Shema Favrice rugizwe na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Mbere; Me Gasarabwe Claudine nka Visi Perezida wa Kabiri; Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louis.
Nyuma y’uko iyi komite yemejwe ndetse ikazaba ari yo yonyine yiyamamariza kuyobora FERWAFA, kuri uyu wa Kane yaganirije itangazamakuru imigabo n’imigambi yayo.
Mu byo bavuga bazakora nibatsinda amatora harimo kongera ibihembo bihabwa amakipe. Ikipe ya mbere muri shampiyona izajya ihembwa Miliyoni 80 Frw, iya kabiri ikajya ibona Miliyoni 60 Frw, iya gatatu ikajya ibona Miliyoni 40 Frw, iya kane ikajya ibona Miliyoni 30 Frw naho iya gatanu ikajya ibona Miliyoni 25 Frw.
Iya gatandatu yajya ibona Miliyoni 20 Frw, iya karindwi ikabona Miliyoni 15 Frw naho iya munani yajya ibona Miliyoni 10 Frw. Guhemba ntabwo byazagarukira aha gusa kubera ko n’amakipe atandatu ya mbere yo mu cyiciro cya kabiri yajya ahembwa, mu cyiciro cya mbere mu bagore hajya hahembwa atandatu naho mu cyiciro cya kabiri hagahembwa abiri.
Shema Fabrice yasobanuye ko zimwe mu ntego nyamakuru bazaba bafite ari uguteza imbere impano z’abato, gushora imari mu bikorwaremezo, kuzamura ibijyanye no kurushanwa mu byiciro byombi ndetse no kuzamura ubunyamwuga.
Shema Fabrice yavuze ko muri gahunda bafite harimo kuzamura ibihembo bihabwa amakipe
Komite irangajwe imbere ba Shema Fabrice yijeje gukora impinduka zikomeye mu gihe baba batowe