Imyanya kugeza ubu ihari ni mbarwa kubifuza kuzabana na Bruce
Melodie mu gihe kingana n’iminsi ine barya isi mu buryo butandukanye bateguriwe
ndetse k’umunsi wa kabiri bakazabasha gususurutswa na Bruce Melodie ukunzwe n’abatari
bacye mu Rwanda no mu karere.
Ibikorwa birimo igitaramo, gutembera ahantu nyaburanga muri
Dubai, kurya isi ku mazi, ku mucanga no mu butayu nibyo abanyamahirwe 154
bazajyana na Bruce Melodie ku mafaranga Miliyoni 1.5 Frw bateganyirijwe.
Ibi bikaba byari bimaze iminsi binugwanugwa ariko ibijyanye n’amakuru
y’amatike bitaramenyekana. Babinyujije k’urukuta rwabo rwa Instagram bigaragara
ko ari rushya, bamwe mu bari gutegura iki gikorwa batangaje gahunda yose.
Iki kiba ari kimwe mu bikorwa Bruce Melodie amaze
iminsi yamamaza kinakubiyemo kimwe mu bitaramo
azakorera mu bihugu binyuranye by’isi harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ‘United Arab Emirates’ by’umwihariko
mu gace ka Dubai azaba ari kuwa 30 Ukuboza 2021.Igitaramo cya Bruce Melodie cya Dubai cyo kuwa 30 Ukuboza 2021 kizabera mu bwato bwinyirukatsi bumenyerewe mu marushanwa bwo mu bwoko bwa ‘Yatcht’.
Mu gihe gahunda y’iminsi ine yose izatangirana n’uwa 29 Ukuboza
2021 ikarangirana n’uwa 01 Mutarama 2022, igitaramo kizaba kuwa 30 Ukuboza 2021 cyahawe izina rya ‘Kigali Night Mega Yacht Party’ cyateguwe na sosiyete
ya ‘Afro Asian Bridge’.
‘Kigali Night Mega Yacht Party’ ugenecyereje mu kinyarwanda
bivuze ‘Igitaramo cyo mu bwato bunini cyagutse cya Kigali’, Yacht ryonyinye ni
ubwoko bw’ubwato bunini kukunze kenshi kwifashishwa mu marushanwa bivuze ko
bwihuta cyane.
Uretse
iki gitaramo, byitezwe ko abazitabira uru rugendo ruteganyijwe ku wa 29 Ukuboza
2021 kugeza tariki 1 Mutarama 2022, bazanatemberezwa umujyi wa Dubai mu gihe
cy’iminsi ine.
Kurya isi bikaba bizabera mu bice binyuranye nyaburanga bigize agace gakurura ba mucyerarugendo benshi n’abaherwe ku isi, ka Dubai, nk’uko ibyaka gace kandi bizwi ishoramari ni ikintu cy’ingenzi.
Bityo azaba ari amahirwe kubazitabira, yo kuba
abazitabira uru rugendo ruzaberamo n’igitaramo bazahuzwa n’abacuruzi kabuhariwe
b’abashoramari bakungurana ubumenyi binyuze mu bitecyerezo bw’uburyo bwo kwagura
imirimo.
Ibiteganijwe
k’umunsi wa mbere w’iminsi ine ubwo ni kuwa 29 Ukuboza 2021; harimo kwitabira
imurikagurisha, k’umunsi wa kabiri hazaba ari kuwa 30 Ukuboza 2021 abazitabira bazatembera
ibice by’ingenzi bigize umujyi muri iryo joro basusurutswe mu gitaramo cya
Bruce Melodie kimwe na Dj Marnaud nawe azagaragara k’urubyiniro.Dj Marnaud ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kigali Night Mega Yatcht mu mujyi wa Dubai
Bukeye bwaho k’umunsi wa gatatu
azaba ari n’umunsi wa nyuma w’umwaka kuwa 31 Ukuboza 2021 abantu bazasohokera
ku mucanga, baharuhukire, mu gihe ni mugoroba bazatemberezwa Dubai ya nijoro. Muri uwo mugoroba hazanaba umusangiro rusange abantu bahure baganire.Ku munsi wa kane kuwa 01
Mutarama 2022, umunsi wa mbere w’umwaka wa 2022, hazaba gutemberezwa mu butayu bahafate
amafoto y’urwibutso, uyu ukazaba ari na wo munsi wa nyuma w’uru rugendo.
Umunsi wa mbere w'urugendo abazabasha kwishyura Miliyoni 1.5Frw bazitabira imurikagurisha ryagombaga kuba kuwa 2020 rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID 19
Hari gahunda yo gutembera ahantu h'ingenzi nyaburanga hagize umujyi wa Dubai ku manywa n'ijoro igitaramo cya Bruce Melodie na Dj Marnaud
Umunsi wa gatatu abantu bitegura kuva mu mwaka bajya mu wundi bazarira isi k'umucanga, nijoro bahurize urugwiro mu musangiro rusange
Uyu munsi uzabamo gutemberezwa mu butayu no gufata amafoto y'urwibutso uzaba ari nawo wa nyuma kimwe n’uko uzaba ariwo munsi wa mbere w'umwaka.