Miley Cyrus yambitswe impeta na Maxx Morando nyuma y’imyaka 4 bakundana - AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/12/2025 4:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Miley Cyrus yambitswe impeta na Maxx Morando nyuma y’imyaka 4 bakundana - AMAFOTO

Nyuma y’imyaka ine bakundana, Miley Cyrus n’umukunzi we Maxx Morando bamaze kwemeza ko batangiye urugendo ruganisha ku kubana nk'umugabo n'umugore nk’uko Page Six yabitangaje.

Miley Ray Cyrus ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika. Ni umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu muziki w’isi, azwi cyane kubera uburyo ahora ahindura imikorere. Nk’umukobwa wa Billy Ray Cyrus na Tish Cyrus, yakunzwe cyane akiri umwana mu ruganda rw’imyidagaduro, mbere yo gukomeza kubaka umwuga w’ubuhanzi na sinema.

Kuri ubu Miley Ray Cyrus yamaze kwambikwa impeta n'umukunzi we Maxx Morando. Aba bombi batangiye gukundana mu 2021, ariko ibihuha by’uko bahanye isezerano ryo kubana byatangiye guhwihwiswa ubwo bitabiraga imurikwa rya filime “Avatar: Fire and Ash” ryabereye i Los Angeles ku wa Mbere. Batambukanye ku itapi itukura bifotoza, Cyrus yerekana neza impeta ye y’agaciro.

Miley yaserutse yambaye ikanzu y’umukara ifite amababa ndetse na pasure ndende. Maxx we yari yambaye ikote ry’umukara rya classic n’ishati yera. Cyrus, yagaragaye bwa mbere yambaye iyi mpeta mu Ugushyingo hagati, nk’uko Deuxmoi yabitangaje. Yabwiye British Vogue muri Gicurasi 2023 ko yatangiye gukundana na Morando—umuririmbyi w’ingoma uri muri band ya Liily, akaba yaranaririmbye muri The Regrettes—“mu mpeshyi ebyiri” zabanje.

Cyrus yashyize hanze iby’urukundo rwabo mu buryo buteruye bwa mbere muri 2021, abinyujije kuri Instagram ubwo bari bitabiriye Gucci Love Parade i Los Angeles. Mu Ukuboza k’uwo mwaka bongeye kugaragara bari kumwe ubwo Miley yakoraga Miley’s New Year’s Eve Party i Miami.

Mu Mata 2022, bafotowe basomana i LA, hanyuma mu Ukwakira umuturage abwira E! News ko urukundo rwabo “ruri ku rwego rukomeye.” Mu 2023 bitabiriye Versace Fashion Show i Los Angeles.

Maxx yaherekeje Miley no muri Grammy Awards 2024, aho yegukanye ibihembo bibiri—Record of the Year na Best Pop Solo Performance—ku ndirimbo ye “Flowers.” Bahoberanye mu byishimo kandi Miley yamuvuzeho mu ijambo rye, amwita “urukundo rwanjye.”

Nyuma y’ibi, People yemeje ko batangiye no kubana mu rugo rumwe, ndetse amakuru avuga ko “Miley yishimanye na Maxx cyane” kandi ko mu myaka micye ishize “yahindutse akagira ituze n’umutuzo.” Uwo muntu yongeyeho ati: “Bose bakunda Maxx. Ni umusore mwiza, wicisha bugufi kandi utifata nk’uw’ibirori. Ibyo byabaye byiza cyane kuri Miley.”

Mu 2024, bongeye kugaragara bari gutembera mu ibanga, aho bitabiriye igitaramo cya Future Islands i Los Angeles. Mu Ugushyingo, Miley yabwiye Harper’s Bazaar uko we—uwavutse mu myaka ya Millennials—na Maxx—wa Gen Z—babaho bafite ikinyuranyo cy’imyaka.

Bitabiriye kandi Vanity Fair Oscar Party ya 2025 n’itangwa ry'ibihembo bya Academy Awards. Ubwa nyuma bafotowe mu kwezi kwa Kamena ubwo bari mu ijoro ryo kwidagadura i New York.

Miley Cyrus yambitswe impeta na Maxx Morando nyuma y’imyaka 4 bakundana 

Bamaze imyaka ine mu munyenga w'urukundo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...