Miley Cyrus yabaye uwa mbere mu bahanzi b’ibihe bya 1990 uhawe inyenyeri i Hollywood

Imyidagaduro - 11/05/2026 10:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Miley Cyrus yabaye uwa mbere mu bahanzi b’ibihe bya 1990 uhawe inyenyeri i Hollywood

Umuhanzikazi Miley Cyrus agiye guhabwa inyenyeri ya ‘Hollywood Walk of Fame’, ibintu bizamugira umwe mu bahanzi bakomeye bakoze amateka mu muziki no mu myidagaduro muri rusange.

Uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa 22 Gicurasi 2026, aho Miley Cyrus azahabwa inyenyeri ya 2,845 yubatswe kuri Hollywood Walk of Fame, ikazashyirwa kuri Hollywood Boulevard nimero 7011 muri Hollywood, i Los Angeles.

Miley Cyrus abaye kandi umuhanzi wa mbere wamamaye mu bihe byo mu myaka ya 1990 uhawe iki cyubahiro mu cyiciro cy’umuziki, nyuma y’imyaka irenga 20 amaze mu ruganda rw’imyidagaduro.

Kwamamaza ibikorwa bye n’uruhare yagize mu muziki ni bimwe mu byatumye atoranywa, cyane ko ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu muziki wa Pop kuva akiri muto kugeza ubu.

Mu muhango wo kumwubakira iyi nyenyeri, biteganyijwe ko uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo umukinnyi wa filime Anya Taylor-Joy ndetse n’umunyamideli Donatella Versace, bazatanga ubutumwa bumushimira ku rugendo rwe mu myidagaduro.

Uyu muhango uzayoborwa n’umunyamakuru wa iHeart Media, Ellen K, nawe wigeze guhabwa inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame mu 2012.

Ana Martinez ushinzwe ibikorwa bya Hollywood Walk of Fame yavuze ko Miley Cyrus akwiriye guhabwa iki cyubahiro kubera uruhare rukomeye yagize mu myidagaduro no kuba yarabaye icyitegererezo ku rubyiruko rwinshi.

Yagize ati: “Miley akwiriye gushimirwa kuko yagize uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. Abakobwa benshi bakuze bamureba, bakuramo imbaraga mu rugendo rwe no mu buryo bwe bwo guhanga ibintu atikanga.”

Mu rugendo rwe rwa muzika, Miley Cyrus yagiye agira indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Flowers” na “Wrecking Ball”, zombi zageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100.

Indirimbo “Flowers” yanamuhesheje ibihembo bibiri bya Grammy Awards birimo icya “Record of the Year” na “Best Pop Solo Performance”. Yongeye no kwegukana indi Grammy binyuze mu ndirimbo “II MOST WANTED” yakoranye na Beyoncé.

Muri Album yakoze, afite enye zageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200, zirimo “Bangerz”, “Breakout” ndetse na “Hannah Montana 2/Meet Miley Cyrus”, ibikorwa byamufashije gukomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Miley Cyrus yanakoze ibikorwa bitandukanye byo gukina filime no kwamamaza ibigo bikomeye birimo Gucci, Dolce & Gabbana na Maison Margiela.

Si ibyo gusa kuko yanashinze umuryango wa Happy Hippie Foundation ufasha urubyiruko rwa LGBTQ+, ndetse na Miley Cyrus Foundation ushyigikira ababyeyi b’abagore mu buryo butandukanye.

Kwamamaza ibikorwa bye no gukomeza guhanga udushya mu muziki no mu myidagaduro ni bimwe mu byatumye Miley Cyrus yinjira mu mateka y’abahanzi bake bageze kuri uru rwego rwo guhabwa inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame. 

Miley Cyrus agiye guhabwa inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame nyuma y’imyaka 20 mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...