Miley Cyrus ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri muzika ku isi, yagiye amenyekana cyane kubera ibintu bitangaje birimo kwambara ubusa no kugira indi myitwarire ituma ahangwa amaso, ibi bikaba biri no mu byatumye yarigeze gushwana n’umukunzi we Liam Hemsworth bakamara imyaka 2 bakaza gusubirana mu mpera za 2015.
iyi myitwarire ku rubyiniro ya Miley Cyrus imbere ya Robin Thicke yatumye Liam ashwana nawe
Kuri ubu rero imyiteguro y’ubukwe ngo irarimbanije, ubu bukwe bukaba buzabera muri Australia iwabo wa Liam ku mucanga wo ku Nyanja ndetse ngo abazitabira ubu bukwe bazasabwa kudatanga impano ku bageni, ahubwo ngo mu cyimbo cyo kugira icyo baha abageni bazasabwa gutanga icyo bafite ku muryango runaka ukora ibikorwa byo gufasha uzatoranywa na Liam na Miley.
ubu barasubiranye bameze neza ari nako bategura ubukwe
Dolly Parton ni umubyeyi wa batisimu wa Miley Cyrus, yatangaje ko igihe cyose Miley Cyrus na Liam Hemsworth bazafatira umwanzuro wo kwambikana impeta y’urudashira azaba yiteguye akabashigikira.
Dolly Parton ni nyina wa batisimu wa Miley Cyrus
Miley Cyrus ni umukobwa w’imyaka 23, yavukiye mu muryango w’abana 3, amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Destiny Hope Cyrus, yamenyekanye cyane muri filime akinanamo na se Billy Ray Cyrus yitwa Hannah Montana, nyuma aza gukomereza no mu muziki aho azwi cyane mu ndirimbo nka Wrecking Ball, We Can’t Stop n’izindi.
Source: US MAGAZINE