Mikel Arteta yongereye amasezerano muri Arsenal

Imikino - 07/10/2026 2:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Mikel Arteta yongereye amasezerano muri Arsenal

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yasinye amasezerano mashya y’imyaka ine azatuma akomeza kuyobora iyi kipe kugeza mu mpeshyi ya 2030.

Aya masezerano mashya aje nyuma y’uko kuwa 22 Nzeri 2026, The Athletic yari yatangaje ko uyu mutoza w’imyaka 44 yari yamaze kumvikana na Arsenal ku masezerano mashya kandi anazamura inyungu ze, mu gihe n’abagize itsinda rimufasha mu kazi bari mu biganiro byo kongera amasezerano yabo.

Arteta yari asigaje amasezerano yari kuzamugeza mu mpeshyi ya 2027, nyuma y’uko yaherukaga kuyongera muri Nzeri 2024.

Nyuma yo gutangaza ko amasezerano mashya yashyizweho umukono, Arteta yavuze ko yishimiye gukomeza urugendo rwe muri Arsenal, ashimira ubuyobozi n’abafana b’iyi kipe.

Ati: “Ni amahirwe akomeye kuri njye gukomeza kwiyemeza gukorera iyi kipe no gukomeza gukorana n’abantu badasanzwe baharanira ko Arsenal igera ku byiza kurushaho.

Arsenal ni ikipe yihariye. Uburyo imeze n’uko ituma wiyumva ni ibintu bidasanzwe, kandi numva mfite amahirwe akomeye kuba urugendo rwacu rugikomeza”.

Yakomeje agira ati: ”Tumaze kubaka umubano ukomeye no kugira ibyo twibukiraho bizamara ubuzima bwacu bwose. Igishimishije kurushaho ni uko ibyo tumaze kugeraho ari intangiriro gusa y’ibyo dushobora kugeraho hamwe.

Nshimira cyane Stan Kroenke na Josh Kroenke ku cyizere no gushyigikira kwabo. Ni ishema rikomeye kuri njye kuba ndi umuyobozi w’iyi kipe muri iki gihe cyihariye cy’imyaka 140 ya Arsenal.

Ni umwanya w’ishema rikomeye kuri njye n’umuryango wanjye. Numva urukundo n’icyubahiro by’abafana bacu badasanzwe, kandi nabo ndabakunda kandi ndabubaha.”

Arteta yatangiye gutoza Arsenal mu Kuboza 2019, asimbuye Unai Emery wari umaze gutandukana n’iyi kipe.

Mu mwaka ushize, uyu mutoza yafashije Arsenal gutwara igikombe cya Premier League, kiba igikombe cya mbere iyi kipe yari itwaye mu myaka 22.

Nyuma y’iyo ntsinzi, umuyobozi wungirije wa Arsenal, Josh Kroenke, yavuze ko kugumana Arteta muri iyi kipe ari kimwe mu byihutirwa cyane ku buyobozi.

Uretse gutwara Premier League, Arsenal yanageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri gusa mu mateka yayo, ariko itsindwa na Paris Saint-Germain kuri penaliti.

Muri uyu mwaka w’imikino, Arsenal yatangiye neza aho imaze gutsinda imikino irindwi muri umunani yakinnye mu marushanwa yose, harimo n’umukino wa Community Shield yatsinzemo Manchester City.

Gusa Arsenal iri ku mwanya wa kabiri muri Premier League, irushwa amanota atatu na Manchester City iyoboye urutonde, nyuma yo gutsindwa na Brighton & Hove Albion ibitego 3-0 mbere y’akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu.

Umukino utaha wa Arsenal uzaba ku wa Gatandatu, aho izakira Leeds United muri Premier League.

Mikel Arteta uri mu kwa buki n'abafana ba Arsenal yongereye amasezerano yo gutoza iyi kipe kugeza muri 2030


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...