Mikel Arteta yatangaje amagambo adasanzwe kuri Viktor Gyökeres

Imikino - 07/08/2025 7:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Mikel Arteta yatangaje amagambo adasanzwe kuri Viktor Gyökeres

Mikel Arteta utoza Arsenal yatangaje ko umukino wa mbere wa English Premier League, rutahizamu mushya Viktor Gyökeres azaba ameze neza 100% cyangwa kurenzaho cyane ko Arsenal izatangira icakirana na Man United.

Nubwo wari umukino wa gicuti mu gihe cy’imyiteguro, Arsenal yakinnye na Villarreal mu mukino wari utegerejwe cyane n’abafana bayo, by’umwihariko bashishikajwe no kubona umukinnyi mushya Viktor Gyökeres agaragaza impano ye bwa mbere ku kibuga cya Emirates.

Uyu rutahizamu w’imyaka 27, wasinyiye Arsenal avuye muri Sporting CP ku kayabo ka miliyoni £64, yitezweho kuba igisubizo cyari cyarabuze cyatuma iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere kuva mu 2004.

Mu gutangaza ababanza mu kibuga, abafana basakuje cyane bakoma amashyi ubwo hatangazwaga izina rya Gyökeres. Ku kibuga abafana bari biteze kubona uko Victor akina, ndetse byagaragaraga ko na bagenzi be mu kibuga bashakaga ko yakwigaragaza ndetse akanatsinda igitego cye cya mbere.

Nubwo atabashije gutsinda kuko Arsenal yatsinzwe 3-2 na Villarreal, aho ibitego byayo byatsinzwe na Christian Norgaard [undi mukinnyi mushya] hamwe na kapiteni Martin Ødegaard.

Gyökeres yakinnye iminota 60, kandi ibyo byitezweho kumufasha kugera ku rwego rwiza rw’imyiteguro mbere y’uko Arsenal itangira Premier League isura Manchester United ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama.

Nyuma yo kuva muri Sporting adakora imyitozo hamwe n’ikipe mu gihe cy’amezi abiri, Mikel Arteta yavuze ko uyu munya-Suwede azaba yiteguye neza 100% ku mukino wa Old Trafford. Arsenal kandi izakina undi mukino wa gicuti ku wa Gatandatu na Athletic Bilbao.

Arteta yagize ati: “Mu mitekerereze no mu gusobanukirwa ibyo agomba gukora, azaba yiteguye 100% cyangwa birenzeho. Ari kwitanga cyane, afite icyizere ko ashobora gutanga umusaruro ako kanya, ntacyo nshidikanyaho, azaba ari mu mwanya mwiza cyane."

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi twarenze umurongo w’ibanze, kumutangiza umukino byari ingenzi kugira ngo yumve uko bihagaze, atangire amenyerane n’ikipe. Nubwo amaze icyumweru kimwe gusa atangiye kujya mu mujyo wacu, hari byinshi bimaze kugaragara ku buryo yitwara mu gice cy'ubusatirizi."

Mikel Arteta yatangaje ko Victor Gyökeres azatangira umukino wa mbere wa English Premier League ameze neza 

Arsenal izatangira umwaka w'imikino mushya ikina na Manchester United 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...